RFL
Kigali

Gusenga abahanzi ni uburwayi bwo mu mutwe-Inzobere mu mitekerereze

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/11/2020 11:22
0


Kelvin Odanz umunya-Nigeria w'umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu n’itumanaho ntavuga rumwe n’abakunda ibyamamare bagahora babiririmba ndetse bakagera aho babitangira. Avuga ko ibi ari ubusazi bidakwiriye kubaho.



Yanyarukiye kuri Twitter yandika ko kuba wasenga umuhanzi atari ibintu bizima n'ubwo gukunda umuhanzi atabyanze. Yagize ati: ”Ni gute wakunda Davido cyangwa se WizKid kugeza aho wirirwa ubaririmba, aribo bahora mu biganiro byawe ndetse ukajya ubapostinga igihe cyose? Ibi ni ubusazi ubikora ntabwo aba ari muzima mu mutwe”.

Kelvin Odanz asobanura ko gukunda umuhanzi ari byiza ariko kumusenga bikaba ubusazi. Bijya bibaho ko abantu bakunda ibyamamare kugeza n'ubwo bashobora kwiyambura ubuzima mu gihe biri ngombwa ko bajya kubareba mu bitaramo bitewe n’akavuyo k’ababa babyitabiriye. 

Mu wa 2019, Kanye West yatangije itorero binavugwa ko abitabira izo nyigisho bamusenga. Inzobere Kelvin Odanz yatangaje ko gukunda icyamamare ari byiza ariko ko kugeza aho bikurenga bishobora kwangiza byinshi kandi wa wundi ukunda we ari gutera imbere rimwe na rimwe atanazi ko umukunda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND