RFL
Kigali

Adele yahakanye ibihuha bimaze iminsi bimuvugwaho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/10/2020 12:30
0


Umuhanzikazi Adele amaze igihe avugwaho ko ari mu rukundo n’umuraperi Skepta. Aba bombi ntawigeze agira icyo abivugaho gusa kuri iyi nshuro Adele yagize icyo abivugaho.



Aba bahanzi bombi Adele na Skepta bakomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba ari naho bakorera umwuga wo kuririmba. Byatangiye kuvugwa ko bari mu rukundo guhera umwaka ushize wa 2019.

Adele ukora injyana ya R&B amaze igihe kinini ari inshuti magara ya Skepta ukora injyana ya Rap, umubano wabo nk’inshuti zisanzwe watangiye kuvugwaho byinshi nyuma y'uko Adele atandukanye n’umugabo we.

Gusa n'ubwo itangazamakuru ryari ryarabibasiye ndetse n’abafana b'aba bombi babotsaga igitutu ku mbuga nkoranyambaga bababaza koko niba bari mu rukundo, nta n'umwe wigeze asubiza yego cyangwa oya.

Adele yamaze amatsiko abantu abicishije ku rukuta rwe rwa instagram ubwo yari avuye kwitabira ikiganiro cya SNL mu gihugu cy’Amerika. Mu magambo menshi yanditse harimo n'ayo gushimira abanyamerika yanakomoje kubihuha bimuvugwaho.

Yagize ati “Nshimiye mbikuye ku mutima abanyamerika bose mbifurije kuzagira amatora meza, naho njyewe nsubiye mu bwongereza iwanjye kubaho mu buzima bwa ngenyine (single)”.

Yakomeje agira ati “Sindi mu rukundo na Skepta cyangwa undi muntu uwo ari we wese”. Aya magambo ye akaba yasubije benshi bibazaga ko akundana n’umaraperi Skepta.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND