RFL
Kigali

Umuraperi Livre Sympatique yakoze mu nganzo atangaza ko iyo 'Guma mu rugo' igumaho benshi bari kuva mu gakiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2020 12:37
2


Nyuma y'iminsi micye asohoye indirimbo 'Only God', kuri ubu umuraperi Livre Sympatique wahoze akora indirimbo zisanzwe akaza kwirundurira mu gakiza ari nabwo yatangiye guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Back to Lord' yakoranye na Rockman ndetse na David.



Aganira na InyaRwanda.com, Livre Sympatique yavuze aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo. Ati "Nyuma yo gusohora Only God iri kuri Mixtape 'RAP IN CHURCH', Imana iranshoboje mbashije gushyira hanze indirimbo nafatanyije n'abasore babiri ari bo Rockman na David. Twahuje imbaraga dushingiye ku bihe twarimo bya Lockdown n'ibyo twabonye muri ibyo bihe ubwo bafungaga insengero n'imisigiti;

Ubwo habayeho gusubira inyuma kwa benshi aho byagaragaye ko bibaye ngombwa ko biguma gutyo amasinagogi akaguma afunze ko gukizwa kwa bamwe kwaba kurangiyeriye aho". Uyu muraperi w'umunyempano ikomeye, yakomeje asobanura impamvu asanga gukizwa kwa benshi kwari kurangira iyo 'Guma mu rugo' ikomeza. 

Ati "Kuko benshi ibyo batinyaga gukora bakibasha kujya gusenga bateretse hasi baratinyuka nkibaza ese dukizwa kuko twinjira muri ariya mazu ngo ni insengero? Oya ntibikabe. Ibyo byose twabonye muri ibyo bihe twabihuje n'inkuru iboneka muri Bibiliya mu nkuru nziza yanditswe na Luka ibice 15 umurongo wa 11 inkuru y'umwana w'ikirara wivanye kwa se aho yaryaga agahaga nk'uko twateye Imana umugongo muri bya bihe bya Lockdown;

Aho uwo mwana yifuje gusangira n'ingurube ariko akabura n'ubimuha, asubije amaso inyuma abona ko yagomye yanahemutse kuri se kandi ko abagaragu ba se barya bagahaga bakanabimena yemera ko yacumuye arahindukira, ajya kwa se kuko se ari umunyembabazi n'umutunzi wazo aramwakira arongera aba umwana mu rugo. Uyu munsi nawe wasubiye inyuma garuka urababarirwa Imana ni umutunzi w'imbabazi".


Livre Sympatique arakataje mu guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop

Live Sympatique yasoje agira ati "Nk'abahanzi nkanjye Sympatique Livre hamwe na Rockman ndetse na David ibyo byose twabihurije mu ndirimbo nshya twise Back to Lord nayo izaza kuri mixtape yanjye ni RAP IN CHURCH Izazaho indirimbo 9 izasohoka vuba mu mpera z'uyu mwaka". Livre Sympatique ni umukristo mu itorero rya AEBR Gatenga. 'Mana undetse' ni yo ndirimbo ye ya mbere ya Gospel yashyize hanze, hakaba hari mu mwaka wa 2014 nyuma yo gufata umwanzuro wo kureka burundu Secular music.


Livre Sympatique ahugiye mu gukora Mixtape yise Rap in church

UMVA HANO 'BACK TO LORD' INDIRIMBO NSHYA YA LIVRE SYMPATIQUE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsenga Bernard3 years ago
    Ndumva abo bahanzi bafite indirimbo nziza yagira icyo ihindura mubuzima bwiyi minsi nimubafashe bagere kure pe!murakoze cyane
  • Rutera Etienne2 years ago
    Nimukomera kbs





Inyarwanda BACKGROUND