Darnella Frazier umukobwa muto wafashe amashusho y’urupfu rwa George Floyd akoresheje telefoni ngendanwa agiye guhabwa igihembo mu Ukuboza n’umuryango uharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo muntu ashaka muri Amerika no ku isi muri rusange (PEN America).
Amashusho agaragaza George Floyd ubwo yafatwaga n’abapolisi
bo mu mujyi wa Mineapolis muri leta ya Minesota muri Gicurasi yasakaye ku mbuga
nkoranyambaga atuma abantu benshi bahita birara mu mihanda batangira
imyigaragambyo ikomeye yamaganaga ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi ku isi.
Uyu mugabo w’umwirabura [George Folyd] yapfuye nyuma
yo kubura umwuka ubwo umwe mu bapolisi bamufataga yamutsikamiraga ku ijosi mu
gihe kirenga iminota umunani yose.
George Floyd yapfuye nyuma yo gutsikamirwa ku ijosi
Umukobwa muto witwa Darnella Frazier w’imyaka 17 y’amavuko
wafashe amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mugabo yafatwaga n’abapolisi
agiye guhabwa igihembo [PEN/Benenson Courage Award] gitangwa n’umuryango uharanira
uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu ashaka muri Amerika no ku isi witwa PEN
America.
Darnella Frazier wafashe amashusho y'urupfu rwa George Floyd
Suzanne Nossel uhagarariye uyu muryango kuri uyu wa
kabiri yavuze ko uyu mukobwa muto ibyo yakoze byahinduye amateka ndetse binahagarika
ihohoterwa ryakorerwaga abirabura rikozwe n’abapolisi. Yagize ati: ”Nta kindi akoresheje
uretse telefoni ye n’umurava yari afite, Darnella yahinduye inzira y’amateka y’iki
gihugu.”
Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika
Associated The Press, Suzanne yavuze ko uyu mukobwa abantu bakundaga kumushinja
ko ibi yabikoze ku bwo gukurikira amafaranga cyangwa se gushaka ubwamamare.
Iki gihembo kizatangwa Kuwa 8 Ukuboza uyu mwaka, uyu mukobwa akazagisangira na Marie Yovanovitch wahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ukraine.
Umuhango wo gutanga iki gihembo wari uteganijwe
kuba Kuwa 19 gicurasi [iminsi itandatu mbere y’urupfu rwa George Floyd] ariko
uza kwegezwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.
Abandi bazahabwa icyi gihembo harimo nk’umwanditsi n’umunyamuziki
Patti Smith n’umushinwa Xu Zhiyong.
Src: CBS17 & ABC NEWS
TANGA IGITECYEREZO