RFL
Kigali

Yabanje kunengwa yitwa ikigwari! Umukobwa muto wafashe amashusho y’urupfu rwa George Floyd agiye guhabwa igihembo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:30/10/2020 11:20
0


Darnella Frazier umukobwa muto wafashe amashusho y’urupfu rwa George Floyd akoresheje telefoni ngendanwa agiye guhabwa igihembo mu Ukuboza n’umuryango uharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo muntu ashaka muri Amerika no ku isi muri rusange (PEN America).



Amashusho agaragaza George Floyd ubwo yafatwaga n’abapolisi bo mu mujyi wa Mineapolis muri leta ya Minesota muri Gicurasi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga atuma abantu benshi bahita birara mu mihanda batangira imyigaragambyo ikomeye yamaganaga ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi ku isi.

Uyu mugabo w’umwirabura [George Folyd] yapfuye nyuma yo kubura umwuka ubwo umwe mu bapolisi bamufataga yamutsikamiraga ku ijosi mu gihe kirenga iminota umunani yose.

George Floyd

George Floyd yapfuye nyuma yo gutsikamirwa ku ijosi 

Umukobwa muto witwa Darnella Frazier w’imyaka 17 y’amavuko wafashe amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mugabo yafatwaga n’abapolisi agiye guhabwa igihembo [PEN/Benenson Courage Award] gitangwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu ashaka muri Amerika no ku isi witwa PEN America.

Darnella Frazier

Darnella Frazier wafashe amashusho y'urupfu rwa George Floyd

Suzanne Nossel uhagarariye uyu muryango kuri uyu wa kabiri yavuze ko uyu mukobwa muto ibyo yakoze byahinduye amateka ndetse binahagarika ihohoterwa ryakorerwaga abirabura rikozwe n’abapolisi. Yagize ati: ”Nta kindi akoresheje uretse telefoni ye n’umurava yari afite, Darnella yahinduye inzira y’amateka y’iki gihugu.”

Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated The Press, Suzanne yavuze ko uyu mukobwa abantu bakundaga kumushinja ko ibi yabikoze ku bwo gukurikira amafaranga cyangwa se gushaka ubwamamare.

Iki gihembo kizatangwa Kuwa 8 Ukuboza uyu mwaka, uyu mukobwa akazagisangira na Marie Yovanovitch wahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ukraine. 

Umuhango wo gutanga iki gihembo wari uteganijwe kuba Kuwa 19 gicurasi [iminsi itandatu mbere y’urupfu rwa George Floyd] ariko uza kwegezwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

Abandi bazahabwa icyi gihembo harimo nk’umwanditsi n’umunyamuziki Patti Smith n’umushinwa Xu Zhiyong.

 

Src: CBS17 & ABC NEWS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND