RFL
Kigali

Babu Tale umujyanama wa Diamond n’umuhanzi Mwana FA babaye aba Depite, Professor Jay aratsindwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 11:15
0


Babu Tale umujyanama wa Diamond Platnumz n'umuhanzi Mwana FA babaye aba Depite, mu gihe umuhanzi ubimazemo igihe kinini Mwana FA and Babu Tale [Professor Jay] atahiriwe mu matora yari gutuma akomeza kuba Depite uharagarariye agace ka Mikumi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.



Ni mu gihe Babu Tale usanzwe ari umujyanama w’umuhanzi Diamond Platnumz n’umuhanzi Mwana Fa wakirutse Covid-19, babonye imyanya mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Umujyanama w’umushoramari Hamisi Shaban Taletal [Babu Tale], yatsinze amatora nka depite uhagarariye Morogoro yo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Tanzania ku itike y’ishyaka rya CCM riri ku butegetsi kuva ryashingwa mu 1977.

Babu Tale yatsinze amatora ahigitse Umunyamabanga wa Minisitiri w’Ubuhinzi Omary Mgumbe. Ubwo yatangazwaga nk’umukandinda, Babu Tale yavuze ko azita cyane ku burezi, umutekano ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi.

Ni mu gihe umuhanzi Hamisi Mwinjuma [Mwana Fa] ukunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Gwiji’ yatsinze amatora nka Depite uhagarariye agace ka Muheza. Umuraperi A.Y uri mu bakomeye muri Tanzania, yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yashinzwe.

Ati “Twishimiye ko ugeze ku nzozi zawe z’igihe kirekire zo gufasha abavandimwe bawe ba Muheza. Nkwifurije ibyiza cyane mwana wanjye kandi ndakwizereye muri gahunda zawe z’iterambere".

Mwafa FA yatsinze aya matora n’amajwi 47,578 ahigitse Yosepher Komba wo mu ishyaka Chadema wagize amajwi 12,034.

Muri Kanama 2020 ni bwo Mwana FA yemejwe mu bakandiga 10, 367 bahataniraga kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania y’abantu 264.

Professor Jay usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo yari yiyamamaje ku itike y’ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema), aho yatsinzwe na Denis Lazaro wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Professor Jay yagize amajwi 17, 375 mu gihe mugenzi we wegukenya itsinzi Lazaro yagize amajwi y’abamutoye 31, 411. Professor Jay w’imyaka 46 amenyekanye mu ndirimbo nka ‘Nikusaidiaje’ na 'Starehe' yari amaze imyaka itanu ari umwe mu ba Depite muri Tanzania.

Abantu 15 barimo Perezida Magufuli bahataniye kuyobora Tanzania. Ndetse umuhanzi Diamond Platnumz ari mu bari kumufasha kwiyamamaza mu bikorwa bitandukanye.

Babu Tale umujyanama w'umuhanzi Diamond yabaye Depite mu gace ka Morogoro

Umuhanzi Mwana Fa uri mu bagezweho muri Tanzania yabaye Depite ugaragariye agace ka Muheza

Professor Jay wari umaze imyaka itanu mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yayisimbuwemo

Perezida John Pombe Magufuli arahatanira manda ya kabiri n'abantu 15 barimo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND