Kimwe mu bibazo abashakanye bakwiye gukemura ni ikibazo cyo kwizerana, Abantu benshi bafite impungenge ko abo bashakanye bafite amabanga babahisha bikaba ari nabyo bituma babahozaho ijisho
Mu by’ukuri guhangayikira umukunzi ni ibisanzwe ariko umuntu ntakwiye
kugenzura mugenzi we kugeza ubwo yumva atameze neza , kumubaza uko ameze ni byiza
ariko guhora umugenzura birabangama cyane
Abantu benshi batekereza ko kugenzura telefone ya mugenzi
wabo ari ibisanzwe kuva bakundana Nyamara hari ubwo umuntu ku giti cye yumva ko
telephone ari ye ndetse ko ayigengaho Gusa nanone kuba abantu babiri bari mu
bucuti cyangwa se barashakanye ntibisobanura ko bagomba kugabana buri kintu
kimwe harimo na telefone.
Ushobora gutekereza ko ukwiye kugenzura telefone ya mugenzi
wawe kugirango umenye neza ko ataguca inyuma mu buryo bumwe cyangwa ubundi
ariko ukuri nuko kugenzura telefone ya mugenzi wawe bitazabuza umukunzi wawe
kuguca inyuma niba asanzwe abikora koko
Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko gukeka umukunzi
wawe ari rimwe mu makosa yo gukundana ugomba guhagarika, ukwiye kwizera
umukunzi wawe kandi ukubaha ubuzima bwe harimo na telefone ye kubera izi mpamvu
zikurikira:
1.Bigaragaza ko utamwizera: Impamvu ya mbere ituma utagomba
kugenzura telefone ya mugenzi wawe ni ukubera ko n’ubundi wamuhisemo aba ari we
ukunda wenyine bivuze ko wamwizeraga n’ubusanzwe, Niba wizera umukunzi wawe by’ukuri
bikore ugere ku kigero cyo hejuru, ukwiye kumvisha umutima wawe ko wizera
umukunzi wawe utarinze kugenzura telephone ye, niba ubikora rero inama ni
ukubireka kuko bigaragaza ko nta cyizere ufitiye umukunzi wawe
2. Bigaragaza ko utubaha umukunzi wawe: Ni ikihe kintu cyiza
ukunda kuri mugenzi wawe? Ni indoro ye? Ni imitekerereze ye? Cyangwa ni
amafaranga ye? Ibyo aribyo byose ukunda ku mukunzi wawe abashakanye bakwiye
kubahana, Nubwo mubana ariko nta burenganzira ufite bwo guhatira umukunzi wawe
gukurikira ibitekerezo byawe Kubera ko utekereza ko kugenzura telefone ari
ibisanzwe, ntibisobanura ko umukunzi wawe abikunda, birashoboka ko ntacyo
bimutwaye ariko se wabibwirwa n’iki? Gukora ibintu ushaka mugihe utazi neza
niba umukunzi wawe ashobora kubyemera ni uburyo bwo kumusuzugura.
3. Akenshi bishobora kuzana amakimbirane: impamvu udakwiye
ugenzura telephone y’umukunzi wawe nuko ahanini bishobora kuzana amakimbirane,
urugero nuko ushobora gusoma ubutumwa bwa mugenzi wawe ukabona hari
uwamushimiye akoresheje ubutumwa bugfi ugahita wishyiramokoumukunzi wawe hari
ikintu kijyanye n’urukundo yakoreye uwomuntu kandi wenda ari serivisi ntoya yamuhaye,
gusoma ubwo butumwa rero ugasanga bikuruye amakimbirane kandi wenda iyo utaza
kugenzura telephone ye ayo makimbirane atari buze kubaho
4. Bishobora gutuma mugenzi wawe yiga ubundi buryo bwo kuguhisha amabanga : ushobora gutekereza ko kugenzura telephone y’umukunzi wawe nta kibazokirimo ariko bishobora gutuma umukunzi wawe na we yiga ubundi buryo bwo gukuhisha amabanga ye,
Rero, izo ni zimwemu mpamvu zituma udakwiye kugenzura telefone ya mugenzi wawe. Aho gushishikazwa no kugenzura telephone ya mugenzi wawe reba ibindi bintu wakora bikagura umubano wawe na we niba ushaka ko umubano wanyu uramba.
Src: Healthline.com
TANGA IGITECYEREZO