Umuhanzi w'umuhanga mu gucuranga gitari n’ibindi byuma by’umuziki, Mwitende Alexandre (Alexandre Lenco) ufite ubumuga bwo kutabona, yahishuye byinshi kuri muzika amazemo imyaka isaga 20, ashimira cyane umuhanzikazi Tonzi wateye iya mbere akamufasha mu bya muzika dore ko amaze kumukorera indirimbo 3.
Alexandre Lenco akomeje kugaragaza ubuhanga butangaje n’ubumenyi afite ku bicurangisho by'umuziki binyuranye ndetse magingo aya yigisha umuziki abantu
batandukanye kandi bakabimenya mu gihe gito. Uburyo yahuye n’umuhanzikazi Uwitonze Clementine (Tonzi), avuga ko ari gahunda y'Imana kuko ikora imirimo itangaje. Avuga ko bishoboka ko Tonzi hari ahantu
yumvise impano ye ni ko kumwegera amubwira ko umuziki we azawushyiraho itafari uzamuke.
Nyuma yo guhura na Tonzi, hari urwego ashima muzika ye
imaze kugeraho no kumuhuza n’abantu benshi bityo akamutura ishimwe rikomeye. Alexandre Lenco ubusanzwe azwi cyane mu gucuranga ibisope ahantu hatandukanye mu mujyi wa
Kigali. Umuziki ni wo wari umutunze ariko icyorezo cya Coronavirus cyangije
byinshi kuri muzika ye n’abandi bahanzi muri rusange batakibona ibitaramo.
Mu gucuranga karahanyuze, Lenco yabitangiye kuva kera
dore ko yacuranganye na Byumvuhore, ndetse akaba abarizwa no muri Band izwi mu gucuranga ibisope yitwa
“The Heroes Band”. Mwitende Alexandre ukoresha amazina ya Alexander Lenco mu muziki, afite
abana 2 hakaba hashize imyaka isaga 10 atandukanye n’umugore we.
Nyuma y’indirimbo; “Reka Nkuririmbe” na “Urukundo”,
Lenco aherutse gushyira hanze iyitwa “Nyiramutembanshyushyu”. Akunda
kumva umuziki cyane akemeza ko akunda abahanzi hafi ya bose baririmba hano mu
Rwanda, ariko ku ikubitiro yifuza ko yazakorana indirimbo na Bruce Melody nk’umuhanzi
akunda kandi w'umuhanga. Yakomeje atangaza byinshi bitangaje n’uburyo
yaje guhura n’ikibazo cy’amaso amaze kuba mukuru niko kujyanwa mu kigo cy’abafite
ubumuga, nyuma yisanga muri muzika akomeza impano imutunze magingo aya.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA TWAGIRANYE NA ALEXANDRE LENCO
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “NYIRAMUTEMBASHYUSHYU” YA ALEXANDER LENCO
TANGA IGITECYEREZO