Josep Maria Bartomeu wari umuyobozi mukuru wa Barcelona yeguye ku buyobozi bukuru nyuma y'ibihe bitari byiza muri iyi kipe.
Nyuma
yo gukata imishara ku bakinnyi mu gihe cya Coronavirus ndetse no gutsindwa
ibitego 8-2, Bartomeu yakomeje kugaragaza intege nke ndetse no gutakarizwa
icyizere n'abafarana.
Bartomeu
umwe mu bayobozi b'iyi kipe batagiriwe icyizere mu mateka yayo, yagiye
akurikiranwaho gukoresha umutungo w'ikipe nabi hamwe no kwibaza impamvu
yagurishije Neymar kandi yari umukinnyi bagenderagaho.
Josep
Maria Bartomeu yabonye izuba mu 1963 akaba yaratangiye kuyobora Barcelona mu
2014 asimbuye Sandro Rosell.
TANGA IGITECYEREZO