RFL
Kigali

Ni ishema rikomeye ku gihugu na Kiliziya yose, Roho Mutagatifu akomeze akumurikire - Musenyeri Mbanda abwira Karidinali Kambanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2020 15:06
1


Nyuma y'uko Papa Francis Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi azamuye mu ntera Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda akamugira Karidinali (Cardinal), ni inkuru yashimishije benshi mu banyarwanda barimo na Musenyeri Laurent Mbanda Umuyobozi Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR).



Ku cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 ni bwo Papa Francis yashyizeho aba Karidinali bashya 13 barimo Musenyeri Antoine Kambanda wahise yandika amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ubaye Karidinali mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Abakaridinali ni bo batora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, ibisobanuye ko buri mu Kardinali aba ari umukandida wo kuba Papa. Ni abantu kandi baba hafi ya Papa bakamugira inama mu bintu bitandukanye.

Kuzamurwa mu ntera kwa Musenyeri Antoine Kambanda byashimishije benshi barimo n'Umushumba Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, ArchBishop, Musenyeri Laurent Mbanda. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko kuzamurwa mu ntera kwa Musenyeri Antoine Kambanda ari ishema rikomeye ku gihugu cy'u Rwanda no kuri Kiliziya Gatolika yose. Yamwifurije gukomeza kumurikirwa na Roho Mutagatifu.

ArchBishop wa EAR, Musenyeri Laurent Mbanda yanditse ati: "Nyiricyubahiro Karidinali Musenyeri, Antoine Kambanda, mu izina ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye, twishimiye intambwe Imana ibagejejeho yo kuba Karidinali. Ni ishema rikomeye ku gihugu na Kiliziya yose. Roho Mutagatifu akomeze akumurikire".


Umushumba Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda Musenyeri Mbanda

Musenyeri Antoine Kambanda w'imyaka 62 y'amavuko uzatangira inshingano ze nka Karidinali tariki 27/11/2020, yabonye izuba kuwa 10 Ugushyingo 1958, avukira mu karere ka Bugesera. Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu gihugu cy'u Burundi, muri Uganda no muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, nibwo Antoine Kambanda yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda. Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Tariki ya 3/05/2013 ni bwo Papa Fransis yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20/07/2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba. Kuwa 19/11 2018 ni bwo Papa Fransis yamutoreye kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, kuwa 27/01/2019 aba ari bwo asimbura Arikiyepisikopi Tadeyo Ntihinyurwa ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.


Ubutumwa Musenyeri Mbanda yanditse yifuriza ishya n'ihirwe Karidinali Kambanda


Musenyeri Antoine Kambanda ni we munyarwanda wa mbere ubaye Karidinali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema3 years ago
    Byiza cyane urukundo ni rwogere.





Inyarwanda BACKGROUND