RFL
Kigali

Kwambara bikini byakuwe mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2020 15:39
0


Abategura Miss Supranational Rwanda batangaje ko kuri iyi nshuro abakobwa bazitabira iri rushanwa batazambaka umwenda wo kogana uzwi nka ‘bikini’ nk’uko byagenze ubwo iki gikorwa cyatangizwaga.



Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kubera ku bataka bw’u Rwanda ritegurwa na kompanyi yitwa SupraFamily Rwanda Ltd. Riha ikaze abakobwa bari hagati y’imyaka 20 y’amavuko na 28 y’amavuko.

Ab’inkwakuzi batangiye kwiyandikisha kuva ku wa 15 Ukwakira 2020. Ndetse hari abakiri ku bitekerezaho, ari nako basaba ibisobanura bihagije kuri iri rushanwa rihitamo umukobwa umwe userukira u Rwanda muri Miss Supranational ibera muri Poland.

Ibice byose by’iri rushanwa bizatambuka kuri TV1 no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa mu gihe cy’amezi asaga abiri rizamara riba.

Nsengiyumva Alpha uhagarariye kompanyi yitwa SupraFamily Rwanda Ltd, yatangarije INYARWANDA, ko kuri iyi nshuro abakobwa bazahatanira ikamba batazambara umwenda wa ‘bikini’ ukunze guteza impagarara muri rubanda.

Yavuze ko bafashe iki cyemezo bitewe n’ibihe Isi byo guhangana na Covid-19 no kuba iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu bice na bimwe byaryo. Ati “Gukuramo ‘bikini’ bijyanye n’ibihe turimo bituma hari ibice bimwe na bimwe by’irushanwa bizasimbuzwa.”

Akomeza ati “Twaravuze tuti ‘ese kugira ngo tubone umukobwa mwiza, ufiye umuco n’ubwenge wahagararira u Rwanda byapimirwa mu myambaro no mu gutambuka? Ese ko ibyo byose byakozwe ariko ntidutsinde ku rwego mpuzamahanga, ubu ni iki twakora.”

Nsengiyumva avuga ko muri uyu mwaka bazaita cyane ku bwiza karemano, ubwenge ndetse n’ubuhanga bw’umukobwa mu kuvugira mu ruhame.

Uyu muyobozi avuga ko gukuramo ‘Bikini’ byatumye bahitamo ko abakobwa baziyerekana mu myambaro isanzwe (Casual), amakanzu y’ibirori yo gusohokana (Elegant Dresses) ndetse n’imyambaro gakondo (Traditional).

Iri rushanwa ririmo ibice bine nko kuvugira mu ruhame (Public Speaking), ibiganiro mpaka (Debate), kwerekana imideli (Fashion) ndetse no kwihangira imirimo (Entrepreneurship); ku buryo umukobwa uzaryitabira hari ibyo rizamusigira akafasha kwiteza imbere.

Nsengiyumva avuga ko kuri iyi nshuro kandi bazaganiriza abakobwa ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, kuko ari abantu baba batangiye kumenyekana cyane.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 azamenyekana mu birori bizaba ku wa 26 Ukuboza 2020. Ni mu gihe Miss Supranational ku rwego rw’Isi izabera muri Poland hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2021.

Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Miss Umunyana Shanitah umaranye ikamba umwaka. Uyu mukobwa yakoze ibikorwa birimo gusura ababyeyi b’Intwaza, ndetse ari gushakisha amafaranga yo gufasha abangavu batewe inda.

Umunyana Shanitah ufite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 agiye kubona umusimbura

Kwiyandikisha birakomeje mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 rigiye kuba ku nshuro ya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND