RFL
Kigali

2020 muri Rap: Hiphop Old-Skool mu bitotsi, Trap ku ibere ndetse irayoboye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/10/2020 12:07
0


Umuziki ugira injyana kandi ikagira abayoboke bayo, ku isi injyana ya Hiphop irakunzwe bikomeye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, benshi mu bayikunda akaba ari urubyiruko. Mu Rwanda iyi njyana ntabwo ariyo iyoboye izindi, gusa iri kuzamuka cyane.



Abahanzi b’iyi njyana mu Rwanda usanga bayikora bayikunze kandi bamwe ibateza imbere. Hip Hop imaze igihe kinini mu ruhando rwa muzika Nyarwanda. Hari abaraperi bagiye bigarurira imitima ya benshi bikarangira bacitse intege ugereranyije no mu myaka 5 ishize barimo; K8 Kavuyo, Pascon, Green P, Diplomate, Danny Nanone n’abandi bari bafite umuriri uyu mwaka imbaraga zabaye nke.

Bull Dogg yashyize hanze amashusho y' indirimbo Mechamment yibanda ku bakoboyi bigize inzobe – Video | eachamps rwanda

BullDogg ni umwe mu baraperi nyarwanda bahagaze bwuma

Mu bandi bakerekana imbaraga muri Hip Hop, barimo Jay Polly, BullDog, Fireman na Riderman. Icyakora muri uyu mwaka wa 2020 ibikorwa byabo muri Hip Hop byatwikiriwe n’injyana ya Kinya Trap, itari imenyerewe mu Rwanda. Riderman ni we mwami wa Hip Hop nk’uko Trap itaraza byavugwaga. Uyu mwaka mu bikorwa bya Hip Hop, Riderman ni we wagerageje gukora cyane aho yasohoye indirimbo zinyuranye zirimo; Abanzi Banjye, Padre, Ntukazubare na Bonita Lewinsky.

Riderman responds to reports he's quitting music | The New Times | Rwanda

Riderman ukunzwe na benshi

Bull Dog umuhanga muri Hip Hop ya Old School ntiyavuzwe cyane muri uyu mwaka kuko abantu benshi wasangaga basamira hejuru indirimbo ya Trap yose igiye hanze.

Hatangajwe umuhanzi wa 6 uzaririmba mu gitaramo cya East African Party 2020 - Teradig News

KinyTrap, ni injyana twavuga ko igize umuriri mu mwaka wa 2019 n’uyu mwaka wa 2020. Iyi njyana ni Rap ariko abanyempano batandukanye babarinwa mu nzu ya Green Ferry nibo batangiye kuyimenyekanisha mu Rwanda. Green Ferry isanzwe ifasha abahanzi bakizamuka ariko by’umwihariko abaririmba Rap ya Trap bayahe izina ikaba KinyaTrap.

Abahanzi ba Kinya Trap ubu ni bo bari kuzimya injyana ya Hip Hop Old-school (skool), yari imenyerewe. Ubu iyo uvuze Abaraperi bakunzwe mu Rwanda muri iyi minsi, abantu benshi bumvikanisha Bushali na B-Threy. Aba bahanzi ni bo bayoboye iyi njyana magingo aya, Bushali akaba ari we wari uri ku ibere akunzwe cyane.

Ndebera BUSHALI uko kwa DIAMOND ahakoreye amateka | arahatwitse mu gitaramo | Uyu musore arakunzwe - YouTube

Bushali yitabiriye ibitaramo bitandukanye yishimirwa na benshi

Mu mpera za 2019, Bushali yitabiriye ibitaramo byinshi nk’umuraperi ukunzwe harimo nk’igitaramo mbaturamugabo cya Iwacu Muzika Festival cyari kitabiriwe n’icyamamare Diamond Platnumz. Muri Mutarama 2020, Bushali nabwo yari umwe mu bahanzi bakunzwe na benshi, gusa mu gitaramo cya EAP (East African Party), yageze ku rubyiniro ararunyeganyeza nk’umuhanzi wa KinyaTrap. 

Muri uyu mwaka kandi Bushali yasohoye indirimbo nyinshi zamamaye zirimo nka; Bwoba, Umwali, Muruturuturu, Umwirabura, Isi Gatozi n’izindi anasohora Album yise Ibihe. Kuri ubu amakuru ye ari kuvugwa ni uko agiye kujyanwa Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu bishoboza gusubiza inyuma umuziki we ndetse n'injyana ya Kinyatrap nayo igasubiza inyuma. Twavuga ko injyana ya Kinya Trap isoje umwaka wa 2020 ihagaze neza cyane kurenza izindi njyana za Hiphop.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND