RFL
Kigali

Gukina ndi umupfumu byanciye ku bakunzi banjye-Gasasira wamamaye muri Sinema nyarwanda

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/10/2020 14:13
0


Imyaka umunani irashize Gasasira Jean Pierre wamamaye nka Bwanakeye, Kigufuri, Kanyamanza, Rukanihene, ubu akaba ari gukina nka Kirihahira, yinjiye mu mwuga wo gukina filime zisekeje. Yakinnye muri filime yitwa Ndamahe ari umupfumu byamuteranyije n’abari basanzwe bamukunda bakekaga ko ibyo akina ari byo.



Gasasira asobanura ko yatangiye akina udukino dusekeje (Comedy) ari mu mashuri yisumbuye abantu bakamubwira ko afite impano, icyo gihe yatangiye akina ikinamico aho yigaga. Mu kiganiro kihariye yahaye inyarwanda.com yasobanuye ko abakinnyi ba sinema bahura n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwo gukina. 

Hari igihe uhabwa gukina ibintu bikarangira abantu bagufashe nk'aho ibyo wakinnye koko ari byo wemera cyangwa se wabikora mu buzima busanzwe. Ati: ”Muri filime yitwa Ndamahe nakinnye ndi umupfumu abantu b’inshuti zanjye barampamagara bambwira ko ubupfumu atari ibintu byiza”. Yibuka ko hari umugore w’inshuti ye wari utuye mu Burasirazuba amubwira ko ibintu byo gukina ubupfumu bidacamo.

Ni benshi baba mu ruganda rw’imyidagaduro bataka ubukene gusa Gasasira asobanura ko yakuyemo ubushobozi burimo amafaranga, ubu akaba ari kubaka inzu ye i Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Gasasira Jean Pierre afite umwana w’imyaka 10 ariko nta mugore babana afite, aracyabitegura. 

Ageze ku rwego rwo kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi

Gasasira Jean Pierre yagiye agaragara mu ndirimbo z’ibyamamare hano mu Rwanda aho aba akina imyitwarire itandukanye. Iziheruka ni Soso ya Davis-D, yagaragaye mu ndirimbo Rwagitima “Igisupusupu” ya Nsengiyumva n’izindi. Ati: ”Barampamagara tukagirana amasezerano kujya mu ndirimbo biranyorohera kuko gufata amashusho bihita birangira si kimwe na filime ifatwa igihe kirekire”. Indirimbo zirimo Rwagitima n'imwe y’umurokore Thacien Titus ziri mu zo yasaruyemo menshi.

Gasasira yakuze ari umufana wa Kanyombya aza kwisanga bari gukinana. Yavuze ko yakuze afana Kanyombya aza gushimishwa no kuba barakinanye. Ati: ”Kanyombya ni umuhanga cyane ku buryo akwiriye kubera urugero abandi bakinnyi”. Filime ye nshya ari gukinamo yitwa 'Kirihahira' izajya igaruka ku nkuru zo mu cyaro itegurwa na Ubwiza Entertainment.


Gasasira ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND