RFL
Kigali

Umuraperi Silento yatawe muri yombi na Polisi yo muri Georgia kubwo gutwara imodoka ku muvuduko ukabije

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:27/10/2020 6:32
0


Silento kuwa gatanu w’icyumweru dusoje yatawe muri yombi na polisi yo muri leta ya Georgia kubwo gutwara imodoka ku muvuduko wa 143 mph. Ubwo yatabwaga muri yombi uyu musore yabwiye abapolisi ko impamvu yagendaga kuri uwo muvuduko nuko we yumva atari umuntu usanzwe!



Umuraperi Richard Lamar Hawk uzwi nka Silento ku myaka ye 22 y’amavuko ni umwe mu baraperi bigaruriye imitima ya benshi mu myaka micye ishize cyane cyane mu mwaka 2015 ubwo indirimbo ye yise “Watch Me (Whip/Nae Nae)” yakundwaga n’abatari bacye ndetse ikaza no ku mwanya wa gatatu kuri Billboard Hot 100.


Silento yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise "Watch Me"

Nyuma y’uko uyu musore atawe muri yombi muri Kanama inshuro zigera kuri ebyiri zose mu majyaruguru yo muri California, nabwo yongeye gutabwa muri yombi na polisi yo muri leta ya Georgia kuwa gatanu w’icyumweru dusoje kubwo gutwara imodoka ku muvuduko ukabije. Uyu musore ubwo yahagarikwaga na polisi yagenderaga ku muvuduko wa 143 mph ahantu hatari hemerewe kurenza umuvuduko wa 65 mph.


Umuraperi Silento yatawe muri yombi kubera kugendera ku muvuduko ukabije

Ubwo yahagarikwaga n’abapolisi yavuze ko we nta kosa abona yakoze ndetse ko kuba yatwaraga ku muvuduko ukabije aruko we atari umuntu usanzwe! Nkuko raporo ya polisi yabivugaga. Ibi byabaye ubwo yasohokaga aho yari avuye kumunyekanisha indirimbo ye nshya aherutse gusohora.

Mu magambo ye yatangaje ko yagenderaga kuri uyu muvuduko kubera ko ubyo yasohokaga aho yari avuye yari yakurikiwe ndetse ko abantu bakunda kumukurikira kubera ubwamamare bwe.

Silento yaje kujyanwa muri gereza ya Dekalb County muri Georgia gusa nyuma yaje gusohorwamo ku mugoroba wo kuwa gatanu amaze kwishyura izahabu itatangajwe agaciro. Ibyaha uyu musore akurikiranweho harimo gutwara imodoka ku muvuduko ukabije, kugenda mu ruhande rutari rwo mu muhanda, gutwara nabi ndetse no guhagarara nabi.

Uyu musore kandi akurikiranweho icyaha cyo kwinjira mu rugo rw’abandi muri Los Angeles muri Kanama afite intwaro gusa nyuma aza kuyakwa numwe mubo yateraga ubwoba. Ibi ngo yabikoze ubwo yarimo gushakisha umukunzi we gusa nyuma aza gusanga yari yibeshye inzu yari yinjiyemo. Ibi kandi byabaye nyuma y’umunsi umwe gusa amaze gusohorwa muri gereza amaze kwishyura izahabu kubera guhohotera umukunzi we.

 

Src: USA TODAY & FOX NEWS

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND