RFL
Kigali

Nkomezi Alex abaye nk'umwana ugarutse mu rugo nyuma yo gusinyira ikipe ya Mukura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/10/2020 6:36
0


Nkomezi Alex wigeze gukinira ikipe ya Mukura Victory Sport yongeye gusinyira iyi kipe nyuma yo kunanirwa muri APR FC.



Ubwo umwaka w'imikino 2018-2019 warangiraga, Nkomezi Alex yasinye mu ikipe ibarizwa mu mujyi wa Kigali avuye muri Mukura Victory Sport. 

Alex Nkomezi yagarutse muri Mukura ku masezerano y'imyaka ibiri

Alex Nkomezi ntabwo byamugendekeye neza kuko umwanya wo gukina ndetse no  kugirirwa ikizere byasaga nk'aho ntabyo. Kuri uyu mugoroba tariki 26 Ukwakira 2020 ni bwo Nkomezi Alex yongeye gusinyira iyi kipe ibarizwa mu majyepfo y'u Rwanda ari nayo yagiriyemo ibihe byiza.


Alex Nkomezi muri Mukura yari Kapiteni wungirije

Nkomezi ugarutse mu rugo nk'uko umuyobozi ureberera ubuzima bwa Mukura abitangaza, ni umukinnyi wakuriye iburasirazuba bw'u Rwanda ndetse akaza no gukinira ikipe ya Sunrise FC ayivamo yerekeza mu ikipe ya As Kigali.


Nkomezi Alex yaherukaga guhabwa ibaruwa n'ubuyobozi bwa APR FC imwemerera kwishakira ikipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND