RFL
Kigali

Sports Room: Abafana ba Rayon Sports bitege iki ku buyobozi bushya? - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/10/2020 17:45
0


Nyuma y'uko Rayon sports ishyizeho ubuyobozi bushya buyobowe na Uwayezu Jean Fidele, abafana n'abakunzi b'iyi kipe barifuza impinduka mu mibereho y'ikipe ndetse n'umusaruro itanga mu kibuga, kuko bakeneye ikipe itwara ibikombe, gusa hari ibisabwa by'ibanze kugira ngo ibyo bifuza bigerweho.



Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, ni bwo abanyamuryango ba Rayon Sports batoye Komite Nshya y'umuryango wa Rayon Sports yasimbuye Komite y'Inzibacyuho yari imaze iminsi 30 iyoboye iyi kipe.

Nyuma y'ibibazo by'urusobe byari bimaze igihe kitari gito muri Rayon Sports byaje gutuma Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rwinjira mu bibazo by'iyi kipe, Komite yari iyoboye iyi kipe ya Sadate Munyakazi yakuweho hashyirwaho inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, ihabwa inshingano zo gutegura amatora azatorerwamo komite nyobozi ya Rayon Sports.

Nyuma y'iminsi 30, hateguwe amatora, hatorwa komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele.

Binyuze mu kiganiro 'Sports Room', INYARWANDA yaganiriye na Jean Lambert Gatare wabaye muri komite ya Rayon Sports ndetse umaze igihe kirekire mu itangazamakuru rya Siporo, na Gakuba AbdulJabal umaze igihe kirekire mu mwuga w'itangazamakuru, batubwiye igitegereje komite nshya ya Rayon Sports n'icyo bakwiye gukora kugira ngo bigarurire imitima y'abafana n'abakunzi b'iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Aba basesenguzi batunze urutoki ku kintu cyihutirwa iyi komite igomba gukora mu maguru mashya kugira ngo Rayon Sports isubirane igitinyiro, yongere guhatanira ibikombe.

KANDA HANO UREBE IBYO KOMITE NSHYA YA RAYON SPORTS IGOMBA KWIHUTIRA GUKORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND