RFL
Kigali

Ikizamini gishimishije: Diyama uhitamo muri izi irakwereka iherezo ry’umubano wawe n’umukunzi wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/10/2020 17:29
0


N'ubwo ahanini umubano w’abantu bakundana bigoye kuwinjiramo no kumenya iherezo ryawo, iki kizamini gishobora kukwereka iherezo ryawe n’umukunzi wawe hagendewe ku mahitamo yawe.



Mbere yo gutangira iki kizamini kikumenyesha iherezo ryawe n’umukunzi wawe banza ufate umwanya wawe uruhuke neza utuze, ndetse use n’ufunga amaso yawe maze uhumeke neza, ibyo nibirangira ufungure amaso yawe witegereze izi diamant uko ari 6, ese muri izi zose ukunzemo iyihe?.


Diyama ya mbere : Iyi diyama igaragaza imbaraga z’imiterere yawe n’ubunyangamugayo. Uri umuntu ukora cyane kandi ubuntu bwawe bukunze kuboneka mu bimenyetso 4 nicyo kintu nyamukuru cyawe. Kubera iyo mpamvu umukunzi wawe agukundira ko uri umunyembaraga kandi uzi gukora, mu gihe uzaba utakibashije gukora rero uzamenye neza ko umubano wawe n’umukunzi wawe uzarangirira aho.

Diyama ya kabiri: Wahisemo Diyama yiburungushuye kandi ibi ntabwo ari ibintu byoroshye. Uruziga rugereranya gutungana mu mico myinshi, Ubwumvikane rero ni Ikintu witayeho cyane. Kurundi ruhande, wanga amakimbirane, abantu bateranya abandi ubanga kubi, nuhura n’umukunzi wawe akaba agira amahane ndtse akaba afite urwango muri we kandi wowe ukaba utabigira, iryo rishobora kuzaba iherezo ry’umubano wawe na we kuko mukunda ibitandukanye.

Diyama ya gatatu:  Wahisemo diyama ya kare, Ukunda ibintu bifite isuku ndetse biri ku murongo kandi ikintu abantu bakuziho ni uko utajya wica gahunda watanze, gukererwa si ibintu byawe, Icyo wanga ni akajagari, nuramuka ugize umukunzi ujagaraye ndetse utagira gahunda, uhuzagurika ndetse akaba atabasha kubikosora, iherezo ryawe na we rizaba rigeze, umubano wanyu ntabwo uzaramba.

Diyama ya kane: Guhitamo iyi diyama bivuze ko uri umuntu ufite intego, wifuza amasaha menshi kugirango ugere ku ntego zawe, muri make icyo ukeneye ni umuntu ugendera ku muvuduko nk’uwawe, niba umukunzi wawe ari inyanda rero ntabwo muzashobokana , uzahitamo kumushira ku ruhande kugirango ukomeze intego wiyemeje.

Diyama ya gatanu: Iyi diyama irerekana uruhande rwawe rukomeye kandi rwuje urukundo, Gufasha abandi ni kamere yawe gusa nanone iyi kamere yawe bashobora kuyigenderaho bagupyinagaza bitewe n’umutima ukunda ndetse w’impuhwe ugira ugasanga bayigendeyeho barakwangije, icyo bisaba ni ukugira Ubuntu ariko budatiza urugi, icyo usabwa ni ukugira umuntu ugufasha muri iyo miterere yawe ariko nuhusha ukagira umuntu utandukanye n’uko uteye, ntabwo muzarambana.

Diyama ya gatandatu: Ukuri n'ubudahemuka ni ibintu bibiri bifite akamaro kanini kuri wowe. Kubera iyo mpamvu, uburyo ubwo aribwo bwose bwo kubeshya cyangwa kubeshyera abandi ntibikurangwaho,Uri umuntu ushobora kwitangira cyane mugenzi wawe, kandi ukumva ko mugenzi wawe agufitiye mu buryo bworoshye, niba umukunzi wawe rero nta mutima agira muzahora mushwana kubwo kutumva ibintu kimwe.

Src: santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND