RFL
Kigali

Australia: Ku kibuga cy’indege habonetse uruhinja rwavutse rutagejeje igihe, abagore bose bategekwa gusuzumwa mu myanya y’ibanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/10/2020 11:58
0


Ibitangazamakuru byo muri Australia bivuga ko abagenzi b’abagore bari mu ndege berekeza i Sydney bakorewe ibizamini by’imbere ku kibuga cy’indege cya Doha hagamijwe kureba uwaba yabyaye umwana wavutse atagejeje igihe.



Ibitangazamakuru byo muri Australia byatangaje ko abagenzi barenga icumi b’abagore bakorewe ibizamini by’imbere muri Qatar nyuma yuko basanze uruhinja rukivuka rwatereranywe ku kibuga cy’indege cya Doha, leta y’iki gihugu yavuze ko ibi bidakwiye rwose.

Ibi byabaye nyuma y’uko ku cyumweru abagenzi bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad cya Doha (HIA), barimo Abanya Australiya 13, bakuwe mu ndege, bagafungwa kandi “bahatirwa gukorerwa igenzura” muri ambulance kuri gari ya moshi.

Aba bagore basuzumwaga imyanya ndangagitsina yabo batabanje gusabwa uburenganzira ndetse ngo nta n’umwe mu bagenzi wabanje kubwirwa iby’umwana wavutse  mbere y’uko basuzumwa mu myanya y’ibanga.

Wolfgang Babeck, umugenzi wari uri muri iyo ndege, yavuze ko Ubwo abagore bari bagarutse, benshi muri bo bari bababaye, umwe muri bo yari arimo arira ubera ibyo yakorewe.

Kugeza ubu, Ikibuga cy'indege cy'i Doha kirimo gushakisha amakuru ajyanye n'uwo mubyeyi w'umugore, mu gihe uwo mwana w'uruhinja arimo kwitabwaho n'abaganga n'abashinzwe kwita ku mibereho ye.

 Src: Dailymail

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND