RFL
Kigali

Baby Lu-Akabyiniriro k’umwana wa 3 umuraperi Khaligraph Jones yibarutse - AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/10/2020 11:56
0


Umuraperi w’umunya-Kenya Khaligraph Jones n’umufasha we Georgine Muteti batangaje ko bibarutse umwana w’umuhungu. Urukundo rw'aba bombi rusa n'aho rwatangiye kuba ikibatsi mu 2017.



Uyu muryango washyize amafoto y’uyu mwana w’umuhungu bibarutse ku imbuga nkoranyambaga uyasangiza abakunzi babo, uyaherekeza ubutumwa buvuga ko uwo bibarutse akomeye kandi ameze neza. Uyu muraperi uri mu bagezweho muri Kenya no muri aka karere yari asanzwe afite abandi bana babiri Xalani na Cashy. 


Umufasha wa Khaligraphe Jones, Georgine Muteti ari mu byinshimo nyuma yo kwibaruka

Baherutse kwibaruka imfura yabo muri Kamena umwaka ushize. Icyo gihe umwana w’umukobwa bibarutse bamwise Amali Jones Omollo. Nyuma yaho muri Gashyantare 2020 ni bwo uyu muraperi yongeye gutangaza ko umufasha we atwite yifashishije amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Umufasha wa Khaligraph Jones, Georgine Muteti yavuze ko uyu mwana amaze ibyumweru bibiri anahishura ko bamuhaye akazina k’akabyiniriro ka Baby Lu. Khaligraph Jones afite indirimbo nshya imaze iminsi itatu aherutse gushyira hanze yise ‘Kwenda’. Imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi magana ane na makumyabiri na bitatu.



Baby Lu amaze ibyumweru bibiri gusa avutse 

REABA HANO INDIRIMBO YE NSHYA KWENDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND