Ikipe y’igihugu Amavubi yasubukuye imyitozo y’igice cya kabiri, hasezererwa abakinnyi bagera kuri batandatu ndetse na Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune, akaba atazitabira iyi myitozo.
Tariki
11 Ugushyingo 2020 ni bwo Amavubi azasura
ikipe y’igihugu ya Cape Vurde nyuma ho iminsi 6 Amavubi nayo yakire iyi kipe kuri
stade ya Kigali Nyamirambo.
Tariki
7 Ukwakira ni bwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yari
yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitabira imyitozo itegura imikino ibiri
twavuze haruguru. Gusa muri abo bakinnyi 37 bahamagawe, batangiye kugabanywa
gacye gacye bahereye ku bakinnyi 6 basanze urwego rwabo ruri hasi, ndetse n’umukinnyi
Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune ubwo iyi myitozo yatangiraga.
Abakinnyi basezerewe
1. Ndekwe Felix umukinnyi wa As Kigali
2. Bayisenge Emery
umukinnyi wa As Kigali
3. Kalisa Rashid
umukinnyi wa As Kigali
4. Usengimana
Faustin umukinnyi wa Police FC
5. Iradukunda Eric
umukinnyi wa Police FC
6. Bizimana Yannick
umukinnyi wa APR FC
Abakinnyi b’Amavubi nibasoza gupimwa icyorezo cya Covid -19, barahita basubukura imyitozo, bazajya bakorera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
TANGA IGITECYEREZO