RFL
Kigali

Abanye-Congo batanu bujuje umubare w’abakobwa 38 bazahurira mu Rwanda bahatanira ikamba rya Miss Career Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2020 10:56
0


Abakobwa batanu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bujuje umubare w’abakobwa 38 bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bazahurira i Kigali mu guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020.



Ni nyuma y’uko iri rushanwa rizengurutse mu bihugu byose bya Afurika hashakishwa abakobwa 50 bazakorera umwiherero mu Rwanda, nyuma hagatangazwa uwegukanye ikamba n’andi makamba agera kuri atanu atangwa muri iri rushanwa.

Byari biteganyijwe ko abakobwa bazagera i Kigali ari 50 ariko habonetse 38 bitewe n’uko muri Afurika yo Hagati habonetse batanu n’abo bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo (RDC) mu gihe hari byari byitezwe ko haboneka 10.

Mu majyaruguru ya Afurika kandi habonetse abakobwa batatu mu gihe hari hitezweho abakobwa 10. Ibi byatumye abakobwa batsindira kwitabira umwiherero uzabera mu Rwanda baba 38 aho kuba 50. Mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba habonetse abakobwa 10, mu Majyepfo ya Afurika haboneka 10.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, abategura irushanwa rya Miss Career Africa batangaje abakobwa 5 bo muri Afurika yo Hagati babonye itike yo kwitabira iri rushanwa buzuza umubare w’abakobwa 38.

Aba bakobwa batanu ni abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Aline Makamba, Sarah Bwanga, Bobette Ndoko, Grâcia Mbula na Elisée Kahasha.

Élysée Kahasha w’imyaka 22 y’amavuko asanzwe ari umunyeshuri wiga amategeko muri Kaminuza ya Kinshasa. Yivuga nk’umukobwa uharanira amahoro n’ubutabera kuri benshi. Ndetse ko yiyandikishije muri Miss Career Africa nk’amahirwe kuri we yo gushyira mu ngiro umushinga we.

Uyu mukobwa avuga ko azashyira imbere kurwanya imirire mibi mu gace akomokamo, by’umwihariko mu gihugu hose.

Likobata Ndoko Bobette w’imyaka 23 y’amavuko ni umunyeshuri mu bukungu n’amategeko. Yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa, ndetse ni umuhanga mu ndimi.

Avuga ko afite umushinga wo gukora ubushabitsi mu bijyanye n’inkoko yise ‘Soso ya Mboka’, kugira ngo abashe guhaza igihugu cye ndetse n’Isi yose muri rusange.

Gracia Mbula yavukiye ahitwa Bumba, ubu ni umunyeshuri mu bijyanye na Computer Manager muri Kaminuza ya Bunia. Akunda byihariye ibijyanye n’ubugeni, ndetse azi gusiga amarangi, ibirungo by’ubwiza ku bakobwa n’ibindi.

Avuga ko yiyandikishije muri Miss Career Africa kugira ngo niyegukana ikamba azateze imbere ubugeni bwa Afurika ku rwego rw’Isi.

Makamba Kapasa Aline w’imyaka 22 y’amavuko ni umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika yo muri Congo mu Mujyi wa Kinshasa. Ni umukobwa ufite ubushake mu kwita ku bidukikije ndetse n’ubuhinzi buteye imbere.

Arashaka gukora ubuhinzi buteye imbere agasagurira amasoko, ndetse umugabane wa Afurika ukoherereza mu mahanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Sarah Bwanga yasoje Kaminuza mu 2019 mu bijyanye na Social Communication ndetse ari kwitegura kwigira ‘master’s’ mu bijyanye n’uburezi n’itumanaho muri Kaminuza Gatolika yo muri Congo.

Uyu mukobwa avuga ko ashaka kwigisha abantu ibijyanye no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, kuko yasanze uburezi ari urufunguzo rw’ubuzima.

Uko ari 38 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bazahurira i Kigali mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itanu. Kuva ku wa 23 Ugushyingo kugera ku wa 28 Ugushyingo 2020 kuri Lake Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Munezero Sandrine Umuyobozi wa Miss Career Africa yabwiye INYARWANDA ko bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa na buri mukobwa utazabasha kuza i Kigali bitewe n’ingamba igihugu cye cyafashe mu kwirinda Covid-19.

Munezero yavuze kandi ko ubu buryo buzanifashishwa n’abagize akanama nkemurampaka bazatabasha kuza i Kigali. Iri koranabuhanga kandi rizanifashishwa n’abayobozi n’abandi bazatanga ibiganiro mu mwiherero.

Abakobwa batanu bo muri Afurika yo Hagati batsindiye kwitabira umwiherero wa Miss Career Africa

Gracia Mbula ari mu babonye itike yo kwitabira Miss Career Africa izasorezwa mu Rwanda

Makamba Kapasa Aline w'imyaka 22 ari mu bakobwa batanu bo muri Congo batsinze

Ndoko Bobette w'imyaka 23 y'amavuko ni umuhanga mu bukungu n'amategeko


Sara Bwanga wasoje Kaminuza mu 2019 nawe azitabira Miss Career Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND