Abantu benshi ku Isi bagenda bagira umubyibuho mu buryo butandukanye gusa hari abo bitera ikibazo cyaba icy'uburwayi cyangwa ipfunwe ry’uko bagaragara. Hari benshi bafata iya mbere mu kugabanya umubyibuho cyangwa ibiro ariko bikanga bitewe n’impamvu 7 tugiye kureba muri iyi nkuru.
Hari abantu
benshi cyane baba barakoze iyo bwabaga kugira ngo bananuke, abenshi usanga
bafata ingamba zikomeye zizabafasha mu kunanuka, muri izo ngamba harimo nko
kwiyima kurya ndetse no gukora imyitozo ngorora mubiri ihanitse. Gusa kandi ibi
ntabwo bibabuza kongera kubyibuha cyane kurenza uko bari basanzwe bangana kandi
barakoze ibishoboka byose kugira ngo bagabanye ibiro byabo. Abenshi ntibazi
ikibitera yaba ari abagabo n’abagore.
Dore zimwe
mu mpamvu 7 zitera abantu kwiyongera kw’ibiro aho kugabanuka nk'uko inzobere mu
bijyanye n’ubuzima zibigaragaza
1. Kwiha
intego ikomeye yo kugabanya ibiro: Iyo wihaye intego iri hejuru cyane
cyangwa igoranye kuyigeraho akenshi bituma bya biro uri gushaka kugabanya ntaho
bijya ahubwo byiyongera. Izi ntego zikomeye kandi ntabwo ari nziza ku buzima
bwawe, abahanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri bavuga ko intego nziza umuntu
wese yakwiha ariyo kugabanya ibiro 10% ku byo ufite kandi ukibukako kugabanya
ibiro bigenda gahoro gahoro ko utabyihutisha.
2. Regime (indyo yategetswe na muganga) igoye
kuyikurikiza: Regime ikubuza kurya cyangwa ituma urya indyo imwe idahinduka
na yo ituma abantu bayikurikije nta cyo ibamarira mu kugabanya ibiro.
Gukurikiza ubu bwoko bwa regime ikomeye gutya itera abantu gucika intege vuba
ndetse ibiro by'uyikurikiza biguma aho biri cyangwa bikaniyongera aho kugira ngo
bigabanuke.
3. Imyitozo
ngorara mubiri iri hejuru cyane: Abantu benshi bahitamo gukora imyitozo
ngorora mubiri buri munsi, abandi nabo bagahitamo kuyikora inshuro nyinshi ku
munsi kugira ngo bagabanye ibiro ku buryo bwihuse.
Iyo umuntu
akibitangira birakora cyane cyane iyo utajyaga ukora siporo. Gusa nyuma y'igihe
ukora siporo inshuro nyinshi ku munsi ntacyo bihindura ahubwo bitera umubiri
kunanirwa cyane. Ni byiza ko wakora siporo iminota 30 ukazikora nibuze gatatu mu
cyumweru ni byo byagufasha kugabanya ibiro mu buryo bwiza.
4. Ibibazo uba usanganywe: Kuri bamwe
bahitamo kunanuka kuko bibwira ko ikibazo bafite ari icyo kubyibuha. Ariko
bakirengagiza ko ibindi bibazo bisanzwe byo mu buzima bwa buri munsi nabyo bibatera
kutananuka nk'uko babyifuza. Ni byiza ko mbere y'uko ufata umwanzuro wo kugabanya ibiro wabanza ugakemura ibindi bibazo uba ufite maze ukabona kunanuka.
5. Gukorera ahantu hamwe utahava: Ku bantu
bafite akazi ko muri office cyangwa akandi gatuma bamara igihe kinini bicaye
bibatera kutagera ku ntego bihaye ariyo yo kugabanya ibiro. Inama abaganga
batanga ni uko ku muntu wifuza kunanuka yajya agerageza kutamara umwanya munini
yicaye ahubwo yajya anagendagenda akarambura amaguru.
6. Gusubira mu nzira zaguteye kubyibuha: Iyo
wafashe gahunda yo kujya kuri regime ngo unanuke maze ntibikunde akenshi
bituruka ku kuba warongeye gusubira ku bintu byatumye ubyibuha, muri izo nzira
harimo nko kurya ibiryo birimo isukari nyinshi ndetse no kunywa ibinyobwa
birimo amasukari hamwe no kudakora siporo mu buryo bwiza. Ni byiza ko wakomeza
gukurikiza regime wihaye kugira ngo ugabanye ibiro.
7. Umunaniro w’ubwonko: Kugira siterese
nabyo ni indi mpamvu ituma abantu bongera ibiro. Ushobora kuba uri kuri regime, urya
neza kandi unakora siporo ariko ntugabanuke mu biro, ibi akenshi biterwa na
siterese umuntu afite bibaye byiza wabanza ukagabanya siterese maze ukagabanya
ibiro.
Nubwo
tubagejejeho impamvu 7 zitera umuntu kongera ibiro aho kugira ngo bigabanuke
nk'uko yabishakaga, hari n’izindi nyinshi ushobora gusanga nko ku mbuga
zitandukanye nka www.sante.com, www.Herbeauty.com n’izindi………..
Umwanditsi: Nadia
Kangabe-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO