RFL
Kigali

Umuraperi Offset yatawe muri yombi na polisi ubwo yari Live kuri Instagram

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:25/10/2020 13:06
0


Offset yavanwe igitaraganya mu modoka n’abapolisi ndetse yambikwa amapingu aho bamukekagaho gutunga abantu imbunda, gusa nyuma yaje kurekurwa. Ibi byose uyu muraperi yabisangizaga abakunzi be Live kuri Instagram. Nyuma Marcelo Almanzar mubyara w’umugore we Cardi niwe waje gufatwa na polisi azira gutwara imbunda irimo amasasu mu ruhame



Kuri uyu wa gatandatu nibwo Offset yatawe muri yombi na polisi yo muri Los Angeles mu gace ka Beverly Hills ubwo yari atwaye modoka ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump. Mu mashusho uyu muraperi yacishaga Live ku rukuta rwe rwa Instagram yamwerekanaga yahagaritswe n’abapolisi bamusaba gusohoka mu modoka aho bamukekagaho gutunga abantu imbunda.

Mu kiganiro yagiranye naba bapolisi umwe mu bapolisi yamubwiraga ko bahawe amakuru ko afite intwaro ndetse ko yayitungaga abantu. Mu kumusubiza Offset yamubwiye ko nawe yabibonaga ko abantu bakubitaga imodoka ye amabendera.

Aba bapolisi bahise bafungura umuryango w’imodoka ye, we akavuga ko ibyo bakoze bitemewe n’amategeko. Aya mashusho yatambukaga mu buryo bwako kanya [Live] ku rukuta rwe rwa Instagram gusa yaje guhagarara ubwo bamusohoraga mu modoka ndetse nyuma amakuru yavuze ko yaje no kwambikwa amapingu.

Offset

Offset

Offset yahagaritswe na polisi bamucyekaho gutunga abantu imbunda 

Nyuma yo gutabwa muri yombi Sgt. A. Atalorre umupolisi wo muri Beverly Hills agace gatuwe n’ibyamamare bitandukanye, yaje gutangaza ko mu kumuta muri yombi habayeho kwibeshya kuwacyekwaga. Mu magambo ye yagize ati:”Twamutaye muri yombi ariko twasanze atari we.” Yakomeje avuga ko Marcelo Almanzar mubyara w’umugore we Cardi B ariwe waje gufatwa kubwo gukekwaho guhisha no kugendana intwaro irimo amasasu mu ruhame.

Offset

Offset

Nyuma Offset yaje kurekurwa

Uyu Almanzar mubyara wa Cardi B (Imyaka 20 y’amavuko) nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi amakuru avuga ko ashobora guhanishwa kwishyura izahabu y’ibihumbi mirongo itatu na bitanu by’amadorali ($35,000) ni ukuvuga asaga miliyoni mirongo itatu n’enye z’amafaranga y’u Rwanda (34,000,000 Frw). Ibi byose ubwo byabaga Cardi B nawe ari muri ako gace byose byabereyemo.

 

Src: TMZ & Daily Mail & BET

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND