Offset yavanwe igitaraganya mu modoka n’abapolisi ndetse yambikwa amapingu aho bamukekagaho gutunga abantu imbunda, gusa nyuma yaje kurekurwa. Ibi byose uyu muraperi yabisangizaga abakunzi be Live kuri Instagram. Nyuma Marcelo Almanzar mubyara w’umugore we Cardi niwe waje gufatwa na polisi azira gutwara imbunda irimo amasasu mu ruhame
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Offset yatawe muri yombi
na polisi yo muri Los Angeles mu gace ka Beverly Hills ubwo yari atwaye modoka ahaberaga
ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump. Mu mashusho uyu muraperi yacishaga
Live ku rukuta rwe rwa Instagram yamwerekanaga yahagaritswe n’abapolisi
bamusaba gusohoka mu modoka aho bamukekagaho gutunga abantu imbunda.
Mu kiganiro yagiranye naba bapolisi umwe mu bapolisi
yamubwiraga ko bahawe amakuru ko afite intwaro ndetse ko yayitungaga abantu. Mu
kumusubiza Offset yamubwiye ko nawe yabibonaga ko abantu bakubitaga imodoka ye amabendera.
Aba bapolisi bahise bafungura umuryango w’imodoka ye,
we akavuga ko ibyo bakoze bitemewe n’amategeko. Aya mashusho yatambukaga mu
buryo bwako kanya [Live] ku rukuta rwe rwa Instagram gusa yaje guhagarara ubwo
bamusohoraga mu modoka ndetse nyuma amakuru yavuze ko yaje no kwambikwa
amapingu.
Offset yahagaritswe na polisi bamucyekaho gutunga abantu imbunda
Nyuma yo gutabwa muri yombi Sgt. A. Atalorre umupolisi
wo muri Beverly Hills agace gatuwe n’ibyamamare bitandukanye, yaje gutangaza ko mu kumuta muri yombi habayeho kwibeshya kuwacyekwaga. Mu magambo ye yagize ati:”Twamutaye muri yombi
ariko twasanze atari we.” Yakomeje avuga ko Marcelo Almanzar mubyara w’umugore
we Cardi B ariwe waje gufatwa kubwo gukekwaho guhisha no kugendana intwaro
irimo amasasu mu ruhame.
Nyuma Offset yaje kurekurwa
Uyu Almanzar mubyara wa Cardi B (Imyaka 20 y’amavuko)
nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi amakuru avuga ko ashobora guhanishwa
kwishyura izahabu y’ibihumbi mirongo itatu na bitanu by’amadorali ($35,000) ni
ukuvuga asaga miliyoni mirongo itatu n’enye z’amafaranga y’u Rwanda (34,000,000
Frw). Ibi byose ubwo byabaga Cardi B nawe ari muri ako gace byose byabereyemo.
Src: TMZ & Daily Mail & BET
TANGA IGITECYEREZO