RFL
Kigali

Iggy Azalea yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Playboi Carti baherutse kubyarana

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:25/10/2020 11:41
0


Umuraperikazi Iggy Azalea abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Playboi Carti baherutse kubyarana umwana w’umuhungu bise Onyx Carter.



Amethyst Amelia Kelly uzwi nka Iggy Azalea nk’izina ry’ubuhanzi akaba akomoka muri Australia ni umwe mu baraperikazi bigaruriye imitima ya benshi mu myaka micye ishize kubera ubuhanga bwe mu njyana Rap. Uyu muraperikazi ku myaka ye 30 y’amavuko yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane harimo nka Fancy, Work, Black Widow, Trouble n’izindi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Iggy Azalea yatangarije abakunzi be inkuru itari nziza ko yamaze gutandukana n’umukunzi we ariwe Playboi Carti baherutse kubyarana umwana w’umuhungu. Mu butumwa bwe yagize ati: ”Icyo nashakaga kuvuga mu ijoro ryahise ni uko ubu ndi kurera umwana wanjye w’umuhungu njyenyine kandi ntabwo ndi mu rukundo [nta mukunzi mfite].”

Ibi yabivuze nyuma y’ubutumwa butandukanye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu masaha yabanje bwatumye hatangira kuvugwa inkuru zitandukanye zivuga ko ashobora kuba yatandukanye n’umukunzi we.

Yagiraga ati: ”Wahombye umuntu wa nyawe.” Yongeye agira ati: ”Abantu ntibita ku cyizere abandi babagirira niyo mpamvu birutwa n’uko naba ndi njyenyine.” Nyuma yaya magambo yatumye abakunzi be batekereza byinshi nawe yaje kubamara amatsiko ababwira ko yatandukanye n’umukunzi we koko.

Iggy Azalea & Playboi Carti

Iggy Azalea & Playboi Carti

Iggy Azalea yamaze gutandukana na Playboi Carti

Iggy Azalea n’uyu muraperi Jordan Terrel Carter uzwi nka Playboi Carti (imyaka 24 y’amavuko) batangiye urugendo rwabo mu rukundo kuva mu mwaka 2018, nyuma muri Gicurasi baza kwibaruka umwana w’umuhungu bise Onyx Carter.

Iggy Azalea muri Kamena nibyo yatangarije abakunzi be ko yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’ibyumweru byari bishize havugwa inkuru yo yabyaye. Nyuma y’inkuru yo gutandukana n’umukunzi we yahise asangiza abakunzi be ifoto y’umuhungu we bwa mbere.

Iggy azalea and her son

Iggy Azalea n'umuhungu we

Mu Kuboza umwaka ushize nabwo amakuru yavugaga ko aba bombi batandukanye ubwo Iggy Azalea yatangazaga ko nta mukunzi afite, ariko nyuma bongeye kwiyunga ndetse muri Gicurasi baza no kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

 

Src: BET & COMPLEX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND