Umuraperikazi Iggy Azalea abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Playboi Carti baherutse kubyarana umwana w’umuhungu bise Onyx Carter.
Amethyst Amelia Kelly uzwi nka Iggy Azalea nk’izina ry’ubuhanzi
akaba akomoka muri Australia ni umwe mu baraperikazi bigaruriye imitima ya
benshi mu myaka micye ishize kubera ubuhanga bwe mu njyana Rap. Uyu muraperikazi
ku myaka ye 30 y’amavuko yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane harimo nka
Fancy, Work, Black Widow, Trouble n’izindi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Iggy Azalea
yatangarije abakunzi be inkuru itari nziza ko yamaze gutandukana n’umukunzi we
ariwe Playboi Carti baherutse kubyarana umwana w’umuhungu. Mu butumwa bwe
yagize ati: ”Icyo nashakaga kuvuga mu ijoro ryahise ni uko ubu ndi kurera umwana wanjye
w’umuhungu njyenyine kandi ntabwo ndi mu rukundo [nta mukunzi mfite].”
Ibi yabivuze nyuma y’ubutumwa butandukanye yashyize ku
rukuta rwe rwa Instagram mu masaha yabanje bwatumye hatangira kuvugwa inkuru zitandukanye
zivuga ko ashobora kuba yatandukanye n’umukunzi we.
Yagiraga ati: ”Wahombye umuntu wa nyawe.” Yongeye agira
ati: ”Abantu ntibita ku cyizere abandi babagirira niyo mpamvu birutwa n’uko naba
ndi njyenyine.” Nyuma yaya magambo yatumye abakunzi be batekereza byinshi nawe
yaje kubamara amatsiko ababwira ko yatandukanye n’umukunzi we koko.
Iggy Azalea yamaze gutandukana na Playboi Carti
Iggy Azalea n’uyu muraperi Jordan Terrel Carter uzwi nka
Playboi Carti (imyaka 24 y’amavuko) batangiye urugendo rwabo mu rukundo kuva mu
mwaka 2018, nyuma muri Gicurasi baza kwibaruka umwana w’umuhungu bise Onyx
Carter.
Iggy Azalea muri Kamena nibyo yatangarije abakunzi be ko
yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’ibyumweru byari bishize havugwa inkuru yo
yabyaye. Nyuma y’inkuru yo gutandukana n’umukunzi we yahise asangiza abakunzi
be ifoto y’umuhungu we bwa mbere.
Iggy Azalea n'umuhungu we
Mu Kuboza umwaka ushize nabwo amakuru yavugaga ko aba
bombi batandukanye ubwo Iggy Azalea yatangazaga ko nta mukunzi afite, ariko
nyuma bongeye kwiyunga ndetse muri Gicurasi baza no kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.
Src: BET & COMPLEX
TANGA IGITECYEREZO