RFL
Kigali

ShudufHadzo Musida yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2020 22:36
0


Umukobwa witwa ShudufHadzo Musida yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2020, atangaza ko Zozibini Tunzi wambitswe ikamba rya Miss Universe 2019 wari no mu kanama nkemurampaka kamwemeje ari we wamushishikarije kwitabira iri rushanwa.



Musida yambitswe ikamba mu birori byabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, bibera muri hoteli yitwa Table Bay yo mu Mujyi wa Cape Town biyobowe na Nomzamo Mbatha. 

Uyu mukobwa yambitswe ikamba ahigitse abakobwa 10 bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Aphele Mbiyo, Busisiwe Mmotia, Chantelle Pretorius, Jordan Van der Vyver, Karishma Ramdev, Lebogang Mahlangu, Melissa Nayimuli, Natasha Joubert na Thato Mosehle.

Yavuye mu bakobwa batanu barimo Leboganga Mahlangu, Thato Mosehle, Melissa Nayimuli na Natasha Joubert. Yambikwa ikamba agaragirwa na Thato Mosehle wabaye igisonga cya mbere n’aho Natasha Joubert yabaye igisonga cya kabiri.

Imbere y’Akanama Nkemurampaka, Musida yavuze ibijyanye n’inzozi ndetse n’umushinga we yimirije imbere wo kwita ku bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe n’uko azabafasha gusubira mu buzima bwiza.

Nyuma yo kwegukana ikamba yashimwe buri wese wamushyigikiye mu rugendo rwe kugeza ku ntsinzi. Avuga ko ari ibyishimo n’umunezero kuri we kuba yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yizeza kwitwara neza.

Yahawe ibihembo bitandukanye birimo miliyoni 3 z’amafaranga akoreshawa muri Afurika y’Epfo. Yahawe miliyoni 1 mu ntoki, ebyiri zatanzwe n’abaterankunga azazikoresha mu gukodesha inzu azaturamo na ‘essence’ y’imodoka ya Mercedes-Benz (Benz C200) azajya akoresha.

Yagaragiwe n’ibisonga bibiri bahise babona amahirwe yo kuzitabira amarushanwa y’ubwiza mpuzamahanga nka Miss Universe, Miss World na Miss Supranational.

ShudufHadzo Musida w’imyaka 24 y’amavuko akomoka ahitwa Hamasia mu Mujyi wa Limpopo muri Afurika y’Epfo. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Social Sciences muri Philosophy, politiki n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Pretoria.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba ari gushakisha indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations), aho ari kwigira muri Kaminuza ya Witwatersrand.

Akanama Nkemurampaka kemeje Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2020, kari kagizwe n’abagore bavuga rikijyana bari bayobowe na Zozibini Tunzi wegukanye ikamba rya Miss Universe 20119, Peggy-Sue Khumalo wegukanye ikamba rya Miss South Africa 1996.

Hari kandi umunyamakuru wegukanye ibihembo bitandukanye Anele Mdoda, umukinnyi wa filime akaba na rwiyemezamirimo Leandie du Randt ndetse n’umukinnyi wa filime Kim Engelbrecht.

Stephanie Weil Umuyobozi wa kompanyi itegura irushanwa rya Miss South Africa, yatangaje ko buri mukobwa wari uhatanye muri iri rushanwa yari afite ubushobozi bwo kwegukana iri ikamba.

Avuga ko bishimiye guha ikaze Musidu mu muryango w’abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo. Uyu mukobwa yegukanye ikamba asimbura Sasha Lee Olivier wari umaranye umwaka ikamba.

Musida, umukobwa w'ikimero ukurikirwa n'abarenga ibihumbi 77 kuri instagram yegukanye ikamba mu birori byabaye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu

Musida yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y'Epfo 2020, ahigitse abakobwa batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma

Yari mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri kamba. Ni ku nshuro ya mbere ibi birori bibereye mu Mujyi wa Cape Town mu nshuro 62 iri rushanwa rimaze riba

Uyu mukobwa yavuze ko azita ku kibazo cy'abafite ibibazo byo mu mutwe, kandi ko afite ubushobozi yashinga ishyaka rigamije guhangana n'iki kibazo

Abakobwa batatu bavuyemo Nyampinga wa Afurika y'Epfo 2020 (Musida ubanza iburyo)

Uyu mukobwa yaranzwe n'amarira ashima buri wese yamufashije kugera ku ntsinzi

Musida yahise abona amahirwe yo kwita Miss World, Miss Universe na Miss Supranational






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND