RFL
Kigali

Fizzo Mason na Pacifica bahuje imbaraga bakorana indirimbo 'Game zanjye'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2020 21:47
1


Umuraperi Fizzo Mason wo mu karere ka Musanze yashyize hanze indirimbo nshya 'Game zanjye' yakoranye na Pacifica wo mu karere ka Rubavu, bayinyuzamo ubutumwa bavuga ko bukomeye bwo gushishikariza abantu guharanira kugera ku nzozi zabo batitaye ku bantu babaca intege.



Niyikiza Fidele [Fizzo Mason] umwe mu baraperi b'ikiragano gishya bari gukora cyane, yabwiye InyaRwanda.com ati "Iyi ndirimbo ubutumwa twashatse gutangamo ni amagambo akomeye cyane agira ati 'menya ibyawe n'uko ubikora neza, n'undi amenye ibye uko abikora neza'". Fizzo Mason na Pacifica ni abahanzi batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki nyarwanda ndetse ibi byanashimangiwe n'abakunzi ba Fizzo mu butumwa banyujije kuri Youtube kuri shene yanyujijweho iyi ndirimbo yabo nshya.

Innocent Biganiro yagize ati "Ni kwa kundi tuba tuziranye n'umusore uzi umuziki my nigga Fizzo, courage urabasha bro". John Claude Nkinzingabo we yanditse ati "Fizzo Mason musore wacu, komereza aho kabisa ntagucika intege kuko ibyo gusitara agatsinsino ntibyakubera, turagushigikiye". Uwabera Denyse ati "Congratulations. Twika wowe gusa". Patrick Gasana we yahamije ko Fizzo umunsi umwe azaba icyamamare akazamura ibendera ry'igihugu, ati "Komereza aho muhungu wanjyeFizzo, man urarenze kabisa. Umunsi umwe ibendera uzarizamura bumirwe".


Umuraperi Fizzo Mason umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Musanze

UMVA HANO 'GAME ZANJYE' INDIRIMBO NSHYA FIZZO MASON FT PACIFICA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • edson3 years ago
    keep it up kbx





Inyarwanda BACKGROUND