RFL
Kigali

Kuki umukino uhuza Real Madrid na FC Barcelona wiswe El Clasico guhera mu myaka 118 ishize?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 14:18
1


Umukino uhuza Real Madrid na FC Barcelona, uri mu yihuruza imbaga mu bice bitandukanye by'Isi, uretse kugira abakinnyi bakomeye baba bahanzwe amaso, igitinyiro aya makipe amaze kubaka gituma buri wese aba ategerezanyije igishyika uyu mukino warenze kuba uw'abacyeba, ubu wafashe indi ntera ikomeye.



Bijya gutangira, mu kinyejana cya 20, ubukeba bw'aya makipe bwatangiye kuzamuka imbere muri Espagne, ariko uko imyaka yagendaga izamuka niko byavuye muri Espagne bifata ibindi bihugu, bisakara ku migabane itandukanye, kugeza ubwo ingengabihe ya shampiyona ya Espagne isohoka buri wese ashaka kumenya itariki uyu mukino uzaberaho.

Guhangana kw'aya makipe kwatumye isura y'umupira w'amaguru muri Espagne izamuka, kuko buri kipe yashakaga guhiga indi bigatuma agura abakinnyi bakomeye baturutse ku migabane itandukanye, kugeza ku gihe cya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi basigaye babonwa mu ishusho y'aya makipe.

Bwa mbere mu mateka y'uyu mukino wamamaye kuri uyu mubumbe, urakinwa kuri uyu wa gatandatu nta mufana n'umwe uri mukibuga.

Kuki uyu mukino wiswe El Clasico? Byaturutse he? Kuki?

Real Madrid na FC Barcelona zimaze guhura inshuro zirenze 200 mu mateka, kuva uyu mukino uhawe izina rya 'El Clasico'.

Izina El clasico ryitiriwe umukino uhuza Real Madrid na FC Barcelona, ryamamaye cyane mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21, ariko uko umwaka ushira hajyaho undi ni ko iri zina rikomeza kuzamuka rifata indi ntera.

Mu myaka ya 1950s, ubukeba bw'aya makipe bwafashe indi ntera, guhangana bifata indi sura abantu batari basanzwe. Gusa ariko nubwo aya makipe aba ahanganye, afite andi atuye mu mujyi umwe nayo aba atayoroheye nka Atletico Madrid kuri Real Madid ndetse na Espagnol Barcelona kuri FC Barcelona.

N'ubwo mu mahame agenga derby, El clasico tutayishyira muri derby, ariko mu myaka 20 ishize, yagaragaje gukomera bidasanzwe, gukurikirwa n'umubare mwinshi w'abatuye Isi ndetse no kugira umubare mwinshi w'abakinnyi b'ibyamamare, byatumye yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba ruhago.

Uku kugira ibyamamare byinshi muri El Clasico, byatumye rimwe na rimwe guhangana biva ku makipe bikimukira ku bantu ku giti cyabo bakinira cyangwa batoza aya makipe, nka Cristiano na Messi ndetse na Mourinho na Pep.Guardiola.

Guhangana kw'aya makipe kwavuye muri La Liga na Copa delrey byimukira no mu mikino y'i Burayi baba bahuriyemo nka UEFA Champions League.

Menya izindi clasico zikomeye ku Isi

Nubwo umukino wa Real Madrid na FC Barcelona ariwo uyoboye imikino ihuza amakipe (Clubs) ukomeye kurusha indi yose ku Isi, hari indi mikino 'Clasico' iba mu bindi bihugu nayo ikomeye cyane.

Harimo nka Le Classique yo mu Bufaransa ihuza Paris Saint-Germain na Marseille, The Superclasico yo muri Argentina hagati ya River Plate na Boca Juniors,  The Clasico Nacional yo muri Mexico hagati ya America na Chivas, De Klassieker' yo mu Buholandi hagati ya Ajax na Feyenoord ndetse na Turkish classic ihuza Fenerbahce na Galatasaray.

Umukino wa Real Madrid na FC Barcelona wiswe El Clasico mu myaka 118 ishize

Kuri ubu uyu mukino uri mu yikurikirwa na benshi kurusha indi ku Isi

Cristiano na Messi ni indererwamo ya benshi ku mukino wa El Clasico





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John3 years ago
    Garcon urakoze kidutuburira! None se ikibazo wibajije cya Classico ko ushoje utagishubije?🤭🤭🤭





Inyarwanda BACKGROUND