RFL
Kigali

Akarere ka Kicukiro na Rabagirana Ministries bateguriye urubyiruko ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/10/2020 16:18
1


Akarere ka Kicukiro kateguriye urubyiruko ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byiswe urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko, aho bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwigishijwe uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa uko yahagaritswe n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo.



Nyuma yo kubona ko igihugu kimaze gutera itambwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kandi abafite amahirwe n’imbaraga zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge cyane ari urubyiruko, akarere ka Kicukiro gafatanije na Rabagirana Ministries bateguye amahugurwa ku rubyikuko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe  Abatutsi aho rwigishijwe amateka y’ibyabaye bataravuka ndetse babwirwa ko bafite umukoro wo gusobanukirwa neza ibyabaye, kwigisha bagenzi babo no kurinda ayo mateka. 


Umugwaneza Cynthia umwe mu bahuguwe avuga ko icyo yigiye muri aya mahugurwa ari uko agiye kubaka kuba umunyarwanda aho ari hose ndetse akirinda amacakubiri ati: "Icyo ntahanye nk’uwamaze guhugurwa ni uko ngiye kubaka kuba umunyarwanda aho ndi hose nirinde amacakubiri aho ava akagera kuko nasobanukiwe neza ko ari yo yatumye Jenoside itegurwa ndetse igashyirwa mu bikorwa".


Umubyeyi Marie Mediatrice akaba komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko icyo asaba urubyiruko n’abanyarwanda bose ari ukwigira ku mateka y'ibyabaye hakabaho ubufatanye  mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ati ”Icyo dusaba urubyiruko ni ukutaba imbata z’inyigisho mbi zipfobya Genocide, uko urubyiruko rufite imbaraga, ni nako no kubayobya byihuta bakaba bakora ikibi, Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe cyane cyane n’abari bakiri bato bafite imbaraga, urubyiruko rw’uyu munsi rero rukwiye kugira itandukaniro, ibyateza umwiryane ni byinshi ariko ubudasa bwacu bwakatubereye ubukungu ntabwo bukwiye kuba imipaka”.


Rev. Dr. Antoine Rutayisire waganirije uru rubyiruko avuga ko icyo yiteze ari ukubona impinduka muri rwo ati ”Urubyiruko ni rubanze rumenye aho ibintu byapfiriye, aho twavuye, bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kujya imbere kuko twebwe turi abasaza turabyina tuvamo ni mwe tuzasigira igihugu mugasigara mukomereza aho twari tugeze”.


Ubusanzwe ukwezi kwa 10 kwagenewe ibikorwa binyuranye bigamije kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimiye jeacloude3 years ago
    Urwo rubyiko ruhara ni regushyira mubikorwa





Inyarwanda BACKGROUND