RFL
Kigali

Ni nde ukenewe, yabikora ate? Bimwe mu bishobora gukorwa mu kuzahura umuziki Nyarwanda

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/10/2020 10:30
0


Iterambere ry’umuziki akenshi ntabwo rijya risigana n’iry’ikoranabuhanga cyane ko akenshi bifite aho bihuriya ha hafi cyane. Umuziki ni bumwe mu bucuruzi bukunze kubyarira umusaruro abawukora ndetse n’abandi bacuruza ibindi bicuruzwa bisanzwe. Ni nde wo kuwuzahura ukagera kure? Yabikora ate? Ni nde wo kumufasha?.



Umuhanga Jim Collins yaragize ati ”Good is the enemy of great” bishatse kuvuga ko ikiza ari umwanzi w’ikiza cyane cyangwa gihamye kandi kisumbuye. Intambwe iri mu iterambere rya muzika Nyarwanda iragaragara ariko haracyari urugendo kandi rugomba gukorwa binyuze mu bufatanye bw’impande nyinshi. Umuziki ni imwe mu nzira ibihugu byinshi bisaruramo amafaranga cyane binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abahanzi nyarwanda hari benshi bamaze gutera intambwe mu kumenya gucuruza ariko ntabwo biragera ku rwego rwiza cyangwa twakwita ko runoze. Ibi twabivuga tugendeye ku bihugu bimwe bya Africa twavuga ko abahanzi benshi bamaze gufata umuziki nk’ikigega cy’ubucuruzi nk’ibindi.

Urubuga rwandika inkuru za showbusiness muri Nigeria rwitwa www.premiumtimesng.com rugaragaraza ko mu 2020 uruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria rwinjije miliyoni $500. Ni inyandiko yasohotse hagati ya 2015-2020 ya (DCEM), iri ni ihuriro ry’abanyamategeko, abashoramari n’ababaruramutungo.

Mu 2018 abatuye muri Nigeria bakoresha murandasi bakoresheje miliyoni 107 Gb. Izo Gigabytes zakoreshejwe mu kumva no kureba umuziki wo muri icyo gihugu zinjije miliyoni $3.3 ariko rero muri Nigeria abaturage bakoresha murandasi barenze miliyoni 100.

U Rwanda rutuwe na miliyoni zirengaho gato miliyoni 12 nibura abakoresha murandasi ntibarenze ijanisha rya 52.1% bivuze ko ari miliyoni 6. Ubuke bw’abantu bakoresha murandasi bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’umuziki ugezweho.

Mu gitabo cyakozwe n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ku bufatanye na minisiteri y’umuco cyasohotse muri Gicurasi 2019 kigaragaza ko imyidagaduro muri Nigeria ariyo yinjiza agatubutse nyuma y’ubuhinzi aho yinjiza miliyoni $800 igatanga akazi ku barenga ibihumbi 300 buri mwaka.

Muri icyo gitabo nta faranga na rimwe rigaragara ko ryinjizwa n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Icyo gitabo gisobanura ko abahanzi bakwiriye kumenya ibyo abakiliya babo bakeneye. Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi bwose. Ni ngombwa ko umuhanzi asobanukirwa abakunda ibihangano bye akaba ari bo akorera nk'uko umucuruzi arangura ibizagurwa n’ababikeneye bonyine.

Byagiye bibaho ko umuhanzi wo mu Rwanda yumva umuziki runaka akaba ari wo yirukira akareka uwo yari asanzwe akora nyamara atabanje kumenya niba abakunda umuziki we uko bazawakira.


                      Umunyabugeni Bushayija Pascal 

Iyi ngingo ishimangirwa na Bushayija Pascal umunyabugeni akaba n’umuhanzi wabyize ku Nyundo. Ati: ”Mu bijyanye n’ubuhanzi ni ngombwa guhanga udushya kuko abantu muri iyi minsi bakeneye ibintu bidasanzwe bituzuyemo iby’abandi ariko na none abahanzi bakwiriye kwibanda ku kintu cy’umwimerere kitavuye ahandi

Bushayija avuga ko ikintu gikurura abantu ari ikintu kidasanzwe babonye ari gishya ariko cy’aho uturuka. Uyu musaza w’imyaka 63 avuga ko iyo arebye abona ko habuze abahanzi bafata injyana za Kinyarwanda bakazihuza n’ibigezweho ari nayo mpamvu bikigoye ko abahanzi Nyarwanda bagira umwihariko mu muziki wabo. Aburira abahanzi bo muri iki kiragano kwirinda kwigana niba bashaka kugeza kure impano zabo.

Ese ni iki cyakorwa? Ni nde wo kubikora?

1.      Abakora umuziki bakwiriye kumva ko ari ubucuruzi bagomba kugiramo gahunda ihamye

Dj Theo ureberera inyungu z’abahanzi wanafashije benshi gutera imbere asobanura ko abinjira mu mwuga w’ubuhanzi bakwiriye kumenya ko atari uko baba babuze ibindi byo gukora. Ati: ”Usanga umuhanzi avuga ko niba ibintu runaka yashoboye na we bitamunanira”.

Iyo ukoze ikintu wigana nta bwo umenya aho byapfiriye ngo uhakosore kuko ibyo bintu biba atari ibyawe.

2.      Hakenewe ubufatanye hagati y’abahanzi n’abanyamakuru

Uruganda rwa muzika ruzatezwa imbere n’abafite aho bahuriye narwo bose batahirije umugozi umwe. Abanyamakuru bakoranye neza n’abahanzi byatanga umusaruro kuko muri Nigeria, Tanzania ndetse no mu bindi bihugu byo muri Africa byateye imbere mu muziki bibikora usanga itangazamakuru na ryo ryarateye imbere kandi abahanzi buzuzanya.

Ubu bufatanye bukenewe kuva ku ndirimbo iri gukorwa kugeza umuhanzi ari gusarura ayo yayikuyemo. Abahanzi bakenera abanyamakuru kuko bafite ibikorwa bashaka ko bigera kure uwo mubano nta musaruro watanga muri rusange.

3.      Leta ikwiriye gushyira ukuboko mu ruganda rw’imyidagaduro ku buryo bufatika

Ni kenshi hagiye humvikana uruhare rwa Leta mu bikorwa biba bisa nk’ibyasigaye inyuma bikazahuka. Urugero ibikorwa remezo, ubukerarugendo, umutekano n’izindi nzego. Iyo urebye mu ngengo y’imari usanga nta mafaranga yagenewe ubuhanzi kandi igihe kirageze ngo uwo mwuga nawo utunge ba nyirawo hatabayeho kwirya bakimara.

Twabonye hajyaho sosiyete ireberera inyungu z’abahanzi ariko na n'ubu hari abatarumva icyo yaziye, agaciro kayo cyangwa icyo ikora. Bivuze ko hakwiriye imbaraga za Leta mu kongerera ubushobozi urwego rureberera abahanzi.

Ni kenshi abahanzi banengwa ku byo baba baririmbye nyamara ni gake habaho ibikorwa byo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi ngo babashe kumenya igikwiriye n’ikibujijwe. Uruganda rw’imyidagaduro twabonye ko muri Nigeria rwinjiza menshi nyuma y’ubuhinzi.

Leta ishyizemo ingufu byatanga akazi ndetse byakongera ayinjira mu ngengo y’imari. Igihe cyose ibintu bidafite umurongo washyizweho uhari uhamye nta musaruro wakwitega.

Dj Theo avuga ko ari byiza kumenya igikenewe ku bahanzi noneho akajya mu muziki azi icyo ashaka. Ati: ”Si byiza ko umuhanzi ajya kuririmba washaka icyo yaririmbye ukakibura”.

4.      Kubwizanya ukuri muri showbusness hakagira ibikosoka ndetse no guterana ingabo mu bitugu mu buryo bw'ibitekerezo

Abantu bari hafi y’umuhanzi bakwiriye kuba bazi intege nke bityo bakaba bamenya icyo adashoboye bakamufasha. Urugero si ngombwa ko umuhanzi aba azi kuririmba, kwiyandikira, kwitoza ijwi no kumenya uko yitwara mu biganiro mu bitangazamakuru. Abamuri hafi nibo bamenya aho bipfira bakamufasha nabo bifasha.

5.      Abafasha abahanzi (Managers) bakwiriye kwiyongera

Muri iyi minsi umuziki utanga ikizere ko ukozwe neza utunga abawushoyemo imari. Rero hakenewe abafasha abahanzi kandi bafite ubumenyi bwo gukora ako kazi. Manager uzi icyo akora agomba kuba yirinda kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kurusha umuhanzi ashinzwe. Yakabaye ashishikazwa no gushakira umuhanzi amasoko, kumushakira ibiganiro mu bitangazamakuru, kumenya ubwiza bw’ibihangano bye.

Kwita ku kuntu umuhanzi agaragara muri rubanda no kumushakira ikintu cyose kimuteza imbere. Buri wese asobanukiwe inshingano ze ni bwo uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwagera ku rwego rushimishije aho abahanzi bacu baba abaherwe bagatungwa n’impano zabo ariko n’igihugu kikarushaho kwamamara mu mahanga kuko abahanzi bafite uruhare runini mu kugeza kure ibendera ry’igihugu kurusha abandi bantu bose mu gihe byahawe umwanya bigashorwamo ubushobozi.

Iyo abantu bari gukora ibintu batakabaye bakora hari abadindira kandi hashobora kuboneka icyuho n’akavuyo. Hakwiriye umurongo uhamye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Hakenewe itangazamakuru rishingiye ku banyamakuru bazi umusanzu bategerejweho ry’abanyamwuga bahwitura abahanzi bakabakebura aho biri ngombwa bakabaha amakuru yabagirira akamaro.

Niba hari abanyamakuru bakemangwa ni byiza ko abayobozi b’ibitangazamakuru bafata iya mbere mu kugena abakwiriye gukora muri ibyo bitangazamakuru kandi batanga icyizere. Ibitangazamakuru bikwiriye gushyiraho umurongo uhamye mu kugena ibihangano bitambuka kuko hari igihe hatambuka ibidafite uburyohe bikadindiza uruganda muri rusange. Abanyempano bo mu Rwanda bakwiriye kugira aho bazamukira ku buryo buhoraho na byo byagira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND