Ni kenshi cyane umuntu akorana imbaraga kugira ngo agire icyo ageraho, abenshi baca umugani ngo “icyo uzaba muragendana” ibi ni byo ariko umuntu nawe agomba gukora akanakuza impano yiyumvamo nk’uko umuhanzikazi Jennifer Lopez ubu ari icyamamare kandi myaka 18 ye y’amavuko yari umuntu utagira aho kuba.
Jennifer Lynn Lopez yavutse ku ya 24 Nyakanga 1969, mu gace ka
Bronx gaherereye mu mujyi wa New York, ubu yujuje imyaka 51 y’amavuko.
Igihe
Jennifer Lopez yavukaga, umuryango we wabaga mu nzu nto cyane yo mu gace ka
Castle Hill. Ku myaka itanu, Lopez yatangiye kwiyumvamo impano yo
kuririmba akabikunda cyane. Akiri muto cyane, impano ye yari iyo kwiruka
dore ko yitabiraga amasiganwa yo kwiruka n’amaguru ku rwego rw'igihugu, kandi
yari umwe mu bagize ikipe ya soft ball y'ishuri yigagaho.
Kuvukira
mu muryango utishoboye cyane, ibyo biri mu byamuhaye imbaraga zo gukora cyane dore ko
n’ababyeyi be bakomeje gukora cyane bakabona amafanga yakuba inzu nini. Ubu Lopez afite agaciro ka miliyoni 400 z'amadolari.
Jennifer Lopez ubwo yaganiraga na W.Magazine yatangaje ko yahoze 'atagira aho aba' akiri ingimbi. Avuga ko igihe yari afite imyaka 18 yaryamaga ku musambi cyangwa mu ntebe za Studio yahoragamo baramwikundiye kubera impano, ibyatumaga ahora atumvikana n’ababyeyi bamuziga guhitamo umwuga wo kuririmba.
Uyu
muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy Award avuga ko yashakaga gukora umwuga we mu bucuruzi ariko ababyeyi be ntibabyemera, bityo yaje
kuva mu rugo.
Jennifer
Lopez ati “Sinifuzaga kujya muri kaminuza, nashakaga kugerageza kubyina igihe
cyose. Natangiye kuryama kuri sofa muri sitidiyo aho nabyiniraga, iyo
natahaga nabwiraga Mama nti 'Iki
ni cyo ngomba gukora'. Nyuma y'amezi make, naje kubona akazi ko kubyina i
Burayi.' 'Ngarutse, nakoze ikiganiro Living Color. ' Nabaye Umukobwa w’icyamamare
icyo gihe”.
TANGA IGITECYEREZO