RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Jennifer Lopez wanyuze mu buzima bugoye ubu akaba ari icyamamare gitunze Miliyoni 400$

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/10/2020 13:28
0


Ni kenshi cyane umuntu akorana imbaraga kugira ngo agire icyo ageraho, abenshi baca umugani ngo “icyo uzaba muragendana” ibi ni byo ariko umuntu nawe agomba gukora akanakuza impano yiyumvamo nk’uko umuhanzikazi Jennifer Lopez ubu ari icyamamare kandi myaka 18 ye y’amavuko yari umuntu utagira aho kuba.



Jennifer Lynn Lopez yavutse ku ya 24 Nyakanga 1969, mu gace ka Bronx gaherereye mu mujyi wa New York, ubu yujuje imyaka 51 y’amavuko.

Jennifer Lopez on Quarantining With A-Rod and Revisiting Old Heartbreak for  a New Movie | Vanity Fair

Igihe Jennifer Lopez yavukaga, umuryango we wabaga mu nzu nto cyane yo mu gace ka Castle Hill. Ku myaka itanu, Lopez yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akabikunda cyane. Akiri muto cyane, impano ye yari iyo kwiruka dore ko yitabiraga amasiganwa yo kwiruka n’amaguru ku rwego rw'igihugu, kandi yari umwe mu bagize ikipe ya soft ball y'ishuri yigagaho.

Kuvukira mu muryango utishoboye cyane, ibyo biri mu byamuhaye imbaraga zo gukora cyane dore ko n’ababyeyi be bakomeje gukora cyane bakabona amafanga yakuba inzu nini. Ubu Lopez afite agaciro ka miliyoni 400 z'amadolari.

J.Lo left in the dark | Spotlight | Daily Tribune

Jennifer Lopez ubwo yaganiraga na W.Magazine yatangaje ko yahoze 'atagira aho aba' akiri ingimbi. Avuga ko igihe yari afite imyaka 18 yaryamaga ku musambi cyangwa mu ntebe za Studio yahoragamo baramwikundiye kubera impano, ibyatumaga ahora atumvikana n’ababyeyi bamuziga guhitamo umwuga wo kuririmba.

Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy Award avuga ko yashakaga gukora umwuga we mu bucuruzi ariko ababyeyi be ntibabyemera, bityo yaje kuva mu rugo.

Jennifer Lopez ati “Sinifuzaga kujya muri kaminuza, nashakaga kugerageza kubyina igihe cyose. Natangiye kuryama kuri sofa muri sitidiyo aho nabyiniraga, iyo natahaga nabwiraga Mama nti 'Iki ni cyo ngomba gukora'. Nyuma y'amezi make, naje kubona akazi ko kubyina i Burayi.' 'Ngarutse, nakoze ikiganiro Living Color. ' Nabaye Umukobwa w’icyamamare icyo gihe”. 

Jennifer Lopez JLo Beauty Line: What to Know – WWD
Jennifer  Lopez ubu ni umuhanzikazi w'Icyamamare ku isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND