RFL
Kigali

Nyuma y’uko Tina Lawson umubyeyi wa Beyonce anenze Tiwa Savage nawe yagize icyo abivugaho

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:23/10/2020 13:04
0


Tina Lawson aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga anenga cyane umuhanzikazi Tiwa Savage nyuma y’uko asabye umukobwa we Beyonce kugira icyo avuga ku bibazo bimaze iminsi mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage nawe yagize icyo abivugaho



Mu minsi ishize ibyamamare bitandukanye byo muri Nigeria byakunze guhamagarira bagenzi babo cyane cyane abo muri leta zunze ubumwe za Amerika kugira ubutumwa batanga ku bibazo bimaze iminsi bibera mu gihugu cyaho.

Iyi myigaragambyo imaze iminsi muri icyi gihugu icyo yari igamije n’uko abaturage basabaga ko hahagarikwa umutwe wa gipolisi ushinzwe kurwanya ubujura [SARS] aho abaturage bavugaga ko ukora ibikorwa bitandukanye byo guhohotera abaturage.

Nkuko ibyamamare bitandukanye muri iki gihugu byabigenjeje basaba bagenzi babo kugira ubutumwa batanga kuri iki kibazo, muri urwo rwego Tiwa Savage nawe yifashishije imbuga nkoranyambaga yasabye umuhanzikazi Beyonce kugira icyo yavuga ku bibazo biri mu gihugu cye.

Nyuma ariko ubu busabe bwa Tiwa Savage ntago bwakiriwe neza na Tiwa Lawson umubyeyi wa Beyonce aho yatangaje ko ibyo uyu muhanzikazi yakoze bitari bikwiye ko yagombaga kwegera nyirubwite aho kubicisha ku mbuga nkoranyambaga. Mu butumwa burebure bwa Tina Lawson yavuze ko umukobwa we atari umuyobozi cyangwa se umuvugizi wa Nigeria.

Tiwa savage replies Tina Lawson

Tina Lawson yanenze cyane Tiwa Savage

Tiwa Savage nawe nyuma yo kubona ibyo Tina Lawson yatangaje nawe yagize icyo amusubiza. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter Tiwa Savage mu magambo macye yagize ati:”Twese dufite ababyeyi [Nyina]. “

Abakunzi b’uyu muhanzikazi nabo nyuma y’ubu butumwa bya Tina Lawson bagize icyo bamubaza mu kubasubiza yababwiye ko atigeze asaba Beyonce kugira icyo avuga ahubwo yamusabaga ubufasha gusa. 

Tiwa savage & Queen B

Tiwa Savage yavuze ko yasabaga Beyonce ubufasha gusa

Umwe yamubajije kugira icyo avuga ku magambo y’umubyeyi wa Beyonce yavuze ko umukobwa we atari umuyobozi wa politiki, mu kumusubiza Tiwa yamubwiye ko abantu bose bafite ababyeyi (Nyina).

Tiwa savage replies Tina Lawson

Tiwa Savage ati:"Twese dufite ababyeyi [Nyina]." 

Src: PM NEWS & Legit   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND