Tina Lawson aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga anenga cyane umuhanzikazi Tiwa Savage nyuma y’uko asabye umukobwa we Beyonce kugira icyo avuga ku bibazo bimaze iminsi mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage nawe yagize icyo abivugaho
Mu minsi ishize ibyamamare bitandukanye byo muri
Nigeria byakunze guhamagarira bagenzi babo cyane cyane abo muri leta zunze
ubumwe za Amerika kugira ubutumwa batanga ku bibazo bimaze iminsi bibera mu
gihugu cyaho.
Iyi myigaragambyo imaze iminsi muri icyi gihugu icyo
yari igamije n’uko abaturage basabaga ko hahagarikwa umutwe wa gipolisi
ushinzwe kurwanya ubujura [SARS] aho abaturage bavugaga ko ukora ibikorwa
bitandukanye byo guhohotera abaturage.
Nkuko ibyamamare bitandukanye muri iki gihugu byabigenjeje
basaba bagenzi babo kugira ubutumwa batanga kuri iki kibazo, muri urwo rwego
Tiwa Savage nawe yifashishije imbuga nkoranyambaga yasabye umuhanzikazi Beyonce
kugira icyo yavuga ku bibazo biri mu gihugu cye.
Nyuma ariko ubu busabe bwa Tiwa Savage ntago bwakiriwe
neza na Tiwa Lawson umubyeyi wa Beyonce aho yatangaje ko ibyo uyu muhanzikazi
yakoze bitari bikwiye ko yagombaga kwegera nyirubwite aho kubicisha ku mbuga
nkoranyambaga. Mu butumwa burebure bwa Tina Lawson yavuze ko umukobwa we atari
umuyobozi cyangwa se umuvugizi wa Nigeria.
Tina Lawson yanenze cyane Tiwa Savage
Tiwa Savage nawe nyuma yo kubona ibyo Tina Lawson yatangaje
nawe yagize icyo amusubiza. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter Tiwa Savage mu
magambo macye yagize ati:”Twese dufite ababyeyi [Nyina]. “
Abakunzi b’uyu muhanzikazi nabo nyuma y’ubu butumwa bya Tina Lawson bagize icyo bamubaza mu kubasubiza yababwiye ko atigeze asaba Beyonce kugira icyo avuga ahubwo yamusabaga ubufasha gusa.
Tiwa Savage yavuze ko yasabaga Beyonce ubufasha gusa
Umwe yamubajije kugira icyo
avuga ku magambo y’umubyeyi wa Beyonce yavuze ko umukobwa we atari umuyobozi wa
politiki, mu kumusubiza Tiwa yamubwiye ko abantu bose bafite ababyeyi (Nyina).
Tiwa Savage ati:"Twese dufite ababyeyi [Nyina]."
Src: PM NEWS & Legit
TANGA IGITECYEREZO