RFL
Kigali

Isabukuru idasanzwe mu buzima bwa Perezida Paul Kagame!

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2020 8:59
2


"Ramba nyakuramba iteka, mu bawe bagukunda. Nyagasani wakutwihereye yakugize Umushumba wacu, gahorane amahoro n’umugisha mu buzima bwawe bwose.”-Ni amagambo yumvikana mu muziki wa piano w’indirimbo Masamba Intore yatuye Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’amavuko y'imyaka 63.



Muri iyi ndirimbo Masamba Intore akomeza agira ati “Guhiga umutware si ukwirata by’abaswa, ni ugushima Imana rurenga yakuduhaye. U Rwanda ni Igihugu kitavogerwa. Twishime tunezerwe kuko tugufite Ntwali. Twongeye guhiga dukomeje ko tutazatezuka mu rukundo tugufite.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 63 ishize abonye izuba.

Abantu batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard bifashishije imbuga nkoranyambaga bifuriza isabukuru nziza Perezida Kagame.

Mu Kinyarwanda cyumutse, Bamporiki Edouard yagize ati “Kwakira kwatwakiye, ukaakira intwari dukesha uko rwemye uku, mpira mpangare kwifuriza umwatumye u Rwanda Rwanda ishema, isabukuru nziza.”

“Uwatwaye u Rwanda aho rwakabaye rwarandiye, hakabura umugabo, kugeza rutegereje uyu mugabo. Gwiza uburame @Paul Kagame bandura, nagura, utoze iteka.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yifurije isabukuru nziza y’amavuko Perezida Kagame, ashima Imana yamuhaye u Rwanda n’Abanyarwanda mu gihe gikwiye ngo ‘mutabare igihugu muduhuze kandi murwicaze ku ntebe irukwiriye’. Ati “Imana iguhe umugisha wowe n’umuryango wawe. Ramba.”

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben uri mu bakomeye mu Rwanda, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko Perezida Kagame ari ikitegererezo n’urugero rwiza rw’umuyobozi wo kurebereraho. Ati “Nta kindi twagusaba. Uyu munsi ube uw’ibyishimo n’imigisha myinshi. Isabukuru Nziza Perezida Paul Kagame.”

Ni isabukuru idasanzwe!

Isabukuru y’imyaka 63 Perezida Paul Kagame yizihiza uyu munsi isanze afite umwuzukuru; umwana w’umukobwa we Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yibarutse imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Icyo gihe, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter avuga ko we na Madamu Jeannette Kagame bishimiye kwakira umwuzukuru. Anashima kandi umukobwa we n’umukwe we ku bw’imfura yabo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, tariki 06 Nzeri 2020, Perezida Kagame yavuze ko kuba Sogokuru w’abana ari ukuzamurwa mu ntera. 

Paul Kagame yavuze ko umwana Ange Kagame yibarutse, ari umukobwa mwiza, ukura vuba kandi ko ajya kumusura kenshi.

Avuga ko ari ibyishimo bikomeye byatashye mu muryango we, biba bishya kuri we ariko kandi binaba byiza cyane.

Ati “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa Se w’abana. Iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera ni nka ‘promotion’. Ni indi ‘grade’ yo hejuru ishimishije.”

Perezida Kagame avuga ko umwuzukuru we ari mwiza, ari gukura vuba kandi ko ajya anyuzamo akajya kumusura. Ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba! Iyo amasaha ya saa Moya ataragera, nsimbukirayo nkajya kumusura.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, umwanya we azawuharira kwita ku buzukuru be. Ati “Nindagiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye, kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru….”

Inkuru bifitanye isano: Byinshi ku buzima bwa Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 63

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame arizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 63 kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020

Perezida Paul Kagame arizihiza isabukuru y'amavuko mu gihe ku wa 19 Nyakanga 2020 yungutse umwuzukuru

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bashimye aho Perezida Kagame agejeje u Rwanda, bamwifuriza kuramba ingoma ibihumbi n'ibihumbi


Ukwibyara gutera ineza ababyeyi! Ku wa 15 Nzeri 2020 Perezida Paul Kagame yerekanye umwuzukuru we w'umukobwa, avuga ko yagize impera nziza z'icyumweru

Ni byinshi by'indashyigikirwa Perezida Paul Kagame agejeje ku banyarwanda!

UMVA HANO IGISIGO 'UWABABYIRUKA' RUNYAMBO NS YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Betty niyigena3 years ago
    Ramba ramba mugobgo wabanyarwa da mubyeyimwiza iringe zi kubavuka no kubashaje, urintangarugero mubikorwa byiza mvuze sinabirangiza kuko mpgite byinshi cyane. Nkwifurije gukomeza gukura neza Kandi nyagasani agushoboze mubikorwa byawe byose🎂
  • Venant Iyakaremy3 years ago
    Isabukuru nziza mubyeyi





Inyarwanda BACKGROUND