Umucamanza wo mu gace ka Hennepin County muri Minesota yatangaje ko Dereck Chauvin ushinjwa kwica George Floyd yahanaguweho icyaha cy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa gatatu ariko akazakomeza gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa kabiri ndetse n'icyo kwica umuntu.
Dereck Chauvin wahoze ari umupolisi wo muri leta ya Minesota
mu mujyi wa Minneapolis akaba akurikiranweho icyaha cyo kwica umwirabura w’umunyamerika
George Floyd wapfuye anigishijwe ivi n’uyu mupolisi mu gihe kigera ku minota
umunani, yamaze guhanagurwaho kimwe mu byaha yashinjwaga.
Umucamanza wo mu gace ka Hennepin County muri leta ya Minnesota Bwana Peter Cahill kuri uyu wa kane yatangaje ko Dereck Chauvin yamaze guhanagurwaho icyaha cy’ubwicanyi cyo mu cyiciro cya gatatu ariko akazakomeza gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi cyo mu cyiciro cya kabiri ndetse n'icyo kwica umuntu mu rupfu rwa George Floyd wapfuye muri Gicurasi.
Nyuma
urupfu rw’uyu mwirabura rwakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye yabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bice bitandukanye bigize isi.
Dereck Chauvin yagizwe umwere kuri kimwe mu byaha yashinjwaga
Yakomeje avuga ko iki cyemezo cyo guhanagura iki icyaha
kuri Chauvin wahoze ari umupolisi mu mujyi wa Minneapolis kizamara iminsi itanu
mbere y’uko byemezwa na leta ya Minesota. Amategeko yo muri leta ya Minesota
avuga ko uhamwe n’iki cyaha Chauvin yahanaguweho ahanishwa igifungo cy’imyaka
25 y’igifungo.
Uyu mucamanza kandi yahakanye amakuru yavugaga ko abandi
bapolisi baregwa hamwe n’uyu Dereck Chauvin bashobora guhanagurwaho ibyaha bashinjwa.
Dereck Chauvin aherutse gusohorwa muri gereza nyuma yo gutanga ingwate ingana ya
Miliyoni imwe y’amadorali kandi akaba yemerewe gusohoka muri Minesota mu gihe
ategereje urubanza rwe ruzaba muri Gicurasi umwaka utaha 2021.
Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Gicurasi 2020 nyuma y’amashusho
yasakaye mu mbuga nkoranyambaga amugaragaza anigisha ivi George Floyd ndetse ari kumwe
na bagenzi be b’abapolisi. Uyu George Floyd yatawe muri yombi n'aba bapolisi
nyuma yo kumushinja gukoresha sheki itujuje ibisabwa.
Src: Daily Mail & FOX 6
TANGA IGITECYEREZO