RFL
Kigali

Edouce Softman yasohoye ‘Nyaranja’ mu gihe ari kunoza Album iriho indirimbo yakoranye na Big Fizzo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2020 14:25
0


Umuhanzi Edouce Sofman yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nyaranja’ mu gihe ari mu kunoza Album ye ya Kabiri iriho indirimbo eshatu yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Big Fizzo wo mu Burundi.



‘Nyaranja’ isohotse mu gihe uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Nahitamo’ imaze amezi umunani. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe yabanjirijwe n’iyitwa ‘Ni wowe’ n’izindi.

Yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gusohora izi ndirimbo mu buryo bw’inkurikirane kuko atabonye uko amurika Album ye mu mpera z’uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyakomenye mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu.

Uyu muhanzi yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu gihe yari ageze kure umushinga wo gukora indirimbo 10 zikubiye kuri Album ye harimo zirindwi ze ndetse n’eshatu yakoranye n’abandi bahanzi.

Edouce Softman avuga ko mu ndirimbo zigize Album ye harimo n’iyo yakoranye na Mugani Desire wubatse izina nka Big Farious [General Fizzo], Ariel wahoze mu itsinda rya Symphony Band n’undi umwe atifuje gutangaza amazina.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Urushinge’ yavuze ko indirimbo ‘Nyaranja’ yabaye iya karindwi kuri Album. Iyi ndirimbo ivuga ku bantu babiri bakundana, aho umwe aba ashima umukunzi ko amukorera buri kimwe aba akeneye.

Edouce Softman yabwiye INYARWANDA ati “Mu ndirimbo ‘Nyaranja’ naririmbye kwa kundi uba ufite umukunzi wifuza ko ari we waguhora hafi igihe cyose; waba ubabaye, urwaye akubaha aguha icyayi nyine akwitaho mu bintu byose.”

Uyu muhanzi yari amaze igihe yitondeye ikorwa ry’iyi ndirimbo ‘Nyaranja’ ku mpamvu avuga ko hari icyanga cyayo yashakaga.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Element muri Country Records n’aho ‘Lyrics’ yatunganyijwe na Go Design. Amashusho y’iyi ndirimbo arasohoka mu byumweru bibiri biri imbere.

Umuhanzi Edouce Softman yasohoye indirimbo nshya yitwa 'Nyaranja', ni nyuma y'amezi atandatu asohoye iyitwa 'Nahitamo'

Producer Element uhagaze neza mu kibuga cy'abatunganya umuziki n'umuhanzi Edouce yakoreye indirimbo 'Nyaranja'


Edouce Softman ageze kure Album ye ya Kabiri yakubiyeho indirimbo 10 zirimo iyo yakoranye na Big Fizzo


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYARANJA' Y'UMUHANZI EDOUCE SOFTMAN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND