RFL
Kigali

Menya aho Shaggy wizihiza isabukuru y’imyaka 52 uyu munsi yakomoye umutungo yibitseho wa Miliyoni 14 z’amadorari

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2020 14:32
0


Uyu muhanzi w’icyamamare ku isi uyu mutungo umushyira mu bahanzi badasuzuguritse ku isi, yawukuye mirimo yakoze irimo igipolisi, gukina ama filime ndetse no gukora umuziki. By'umwihariko Album ze 3 tuza kugarukaho ziri mu zahinduye amateka n’ubuzima bwe ku buryo n’ubu zikimwinjiriza agatubutse.



Shaggy ubusanzwe yavukiye Orville Richard Burrell Kingston muri Jamaica. Ku myaka 18 mu 1968 we n’umuryango we bagiye gutura Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za America ari nabwo yaje kwinjira mu gipolisi ajya mu ishami ry’abashinzwe umutekano wo mu mazi.

N’ubwo yabonaga amafaranga yahisemo kureka igipolisi akajya gushakishiriza mu muziki. Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ayita 'Oh Carolina' iri kuri album ye ya mbere yise Pure Pressure yashyize hanze mu 1993. Aha ntabwo yari yakamenyekanye ngo atangire gusarura amafaranga menshi mu muziki ahubwo byatangiye kuza amaze gushyira hanze Abum ye ya kabiri yise Original Doberman.

Mu 1995 yashyize hanze Album ye ya kabiri yise Boombastic. Iyi Album yageze ku mwanya wa 3 kuri Billboad Hot 100 chat, inamuhesha igihembo gikomeye mu muziki cya Grammy Award nka Album nziza ikoze mu njyana ya Reggae hari mu 1996.


Shaggy wujuje imyaka 52 uyu munsi

Indi Album yamwinjirije cyane ni iya kane yise Hot Shot. Iyi yamugize umuhanzi wahize abandi inshuro eshatu muri Leta zunze ubumwe za America, iza no kugera ku mwanya wa mbera muri Album zikunzwe kuri Billboard 200 chat. Iriho indirimbo zibihe byose n’ubu agisaruramo agatubutse mu buryo butandukanye nka 'It Wasn’t Me' n’iyitwa 'Angel'. 

Iyi ntabwo izibagirana mu mateka ye kuko iri mu zamwinjirije cyane ndetse yanatumye amenyekana ku Isi. Muri Leta zunze ubumwe za America honyine yahagurishije kopi z’iyi Album miliyoni. Ubundi butunzi yabusaruye mu mwuga wo gukina ama filime.

Amaze gukina filime nyinshi zimwinjiriza zirimo nka 'The Little Mermaid Live, 'The Bachelor Presents: Listen yo Your Heart' n’izindi. Uyu muhanzi yagiye agirana amasezerano n’ibigo bitandukanye kandi bikomeye kubera Album twagarutseho. Usibye ibi ni umushabitsi ukora ubucuruzi burimo Resitora iherereye muri Amerika ahitwa Huntsville. Iyi resitora ye iherutse gufungwa nyuma yo gusanga abakozi babiri bayo barwaye COVID-19.


Shaggy yakanyujijeho mu muziki we, ntazibagirana

REBA HANO INDIRIMBO ANGEL YA SHAGGY YAKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND