Tina Lawson nyina wa Beyonce abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanenze cyane umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage, nyuma y’uko Tiwa Savage asabye Beyonce kugira ubutumwa atanga ku bibazo bimaze iminsi muri Nigeria byo kurwanya urugomo rwakorwaga n’abagize umutwe wa polisi yo muri iki gihugu witwa SARS
Nyuma y’uko Tiwa Savage yifashishije imbuga
nkoranyambaga agasaba umuhanzikazi Beyonce kugira ubutumwa atanga ku
myigaragambyo imaze iminsi muri Nigeria yo guhagarika umutwe wa gipolisi wari ushinzwe
kurwanya ubujura (SARS) mu myigaragambyo yiswe “EndSARS” bishatse kuvuga gusesa
uyu mutwe wa gipolisi, kubera ibikorwa abaturage bavugaga ukora birimo no
guhohotera abaturage.
Tiwa Savage aherutse gusaba Beyonce kugira icyo avuga ku bibazo biri muri Nigeria
Nyuma y’ubusabe bwa Tiwa Savage, Tina Lawson umubyeyi
wa Beyonce yanenze cyane uyu muhanzikazi aho yavuze ko atari gukoresha imbuga
nkoranyambaga asaba umukobwa we kugira icyo avuga kubiri kubera muri Nigeria
ahubwo yari kubanza kuvugana na nyirubwite bonyine anyuze ku itsinda rye.
Umubyeyi wa Beyonce yanenze Tiwa Savage cyane
Tina yakomeje avuga ko umukobwa we atari umuyobozi cyangwa
se umuvugizi wa Nigeria. Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga
yagize ati:”Nubwo ntacyo umukobwa wange atakoze, bakomeza kumugendaho no
kumufata nabi. Yakoze indirimbo ndetse akorana n’abahanzi bose b’abanyafurika,
abatunganya imiziki n’abanditsi. None bari kumushinja ko atakoranye n’abahanzi
ba buri gihugu muri Afurika. Hari ibihugu 52!
Yakoze ubuhanzi! Ni umuhanzi! Kandi nicyo
umuhanzi akora. Ntago ari umuyobozi wanyu wa politiki cyangwa icyapa bashyiraho
abashinjwa ibyaha. Nagiriwe ibikorwa bihagije by’urwango ndetse ku giti cyange
ndabirambiwe.
Nsengera Nigeria buri munsi ndetse n’ibindi
bihugu byose biri kuberamo ihohoterwa ndetse n’ubwicanyi kubera ibara ry’uruhu
ryacu!! Nakora igishoboka cyose mu gutanga ubufasha ariko muhagarike guhohotera
no kugerageza kugira umukobwa wange umuvugizi wanyu ndetse no guharabika abantu
kubera ko bakoze ibintu mu buryo bwabo.”
Uretse kuba Tiwa Savage yarasabwe Beyonce kugira
ubutumwa atanga kubiri kubera muri Nigeria, ibyamamare bitandukanye ku isi
cyane cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika bagaragaje ko bifatanyije n’abaturage
bo muri iki gihugu mu myigaragambo yari imaze iminsi yo gusaba ko uyu mutwe wa
SARS waseswa.
Src: Legit & PM NEWS Nigeria
TANGA IGITECYEREZO