RFL
Kigali

EndSARS: Umubyeyi wa Beyonce yanenze Tiwa Savage nyuma yo gusaba umukobwa we kugira icyo avuga ku myigaragambyo imaze iminsi muri Nigeria

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/10/2020 11:58
0


Tina Lawson nyina wa Beyonce abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanenze cyane umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage, nyuma y’uko Tiwa Savage asabye Beyonce kugira ubutumwa atanga ku bibazo bimaze iminsi muri Nigeria byo kurwanya urugomo rwakorwaga n’abagize umutwe wa polisi yo muri iki gihugu witwa SARS



Nyuma y’uko Tiwa Savage yifashishije imbuga nkoranyambaga agasaba umuhanzikazi Beyonce kugira ubutumwa atanga ku myigaragambyo imaze iminsi muri Nigeria yo guhagarika umutwe wa gipolisi wari ushinzwe kurwanya ubujura (SARS) mu myigaragambyo yiswe “EndSARS” bishatse kuvuga gusesa uyu mutwe wa gipolisi, kubera ibikorwa abaturage bavugaga ukora birimo no guhohotera abaturage.

Tiwa savage & Queen B

Tiwa Savage aherutse gusaba Beyonce kugira icyo avuga ku bibazo biri muri Nigeria

Nyuma y’ubusabe bwa Tiwa Savage, Tina Lawson umubyeyi wa Beyonce yanenze cyane uyu muhanzikazi aho yavuze ko atari gukoresha imbuga nkoranyambaga asaba umukobwa we kugira icyo avuga kubiri kubera muri Nigeria ahubwo yari kubanza kuvugana na nyirubwite bonyine anyuze ku itsinda rye.

Tina Lawson

Umubyeyi wa Beyonce yanenze Tiwa Savage cyane

Tina yakomeje avuga ko umukobwa we atari umuyobozi cyangwa se umuvugizi wa Nigeria. Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:”Nubwo ntacyo umukobwa wange atakoze, bakomeza kumugendaho no kumufata nabi. Yakoze indirimbo ndetse akorana n’abahanzi bose b’abanyafurika, abatunganya imiziki n’abanditsi. None bari kumushinja ko atakoranye n’abahanzi ba buri gihugu muri Afurika. Hari ibihugu 52!

Yakoze ubuhanzi! Ni umuhanzi! Kandi nicyo umuhanzi akora. Ntago ari umuyobozi wanyu wa politiki cyangwa icyapa bashyiraho abashinjwa ibyaha. Nagiriwe ibikorwa bihagije by’urwango ndetse ku giti cyange ndabirambiwe.

Nsengera Nigeria buri munsi ndetse n’ibindi bihugu byose biri kuberamo ihohoterwa ndetse n’ubwicanyi kubera ibara ry’uruhu ryacu!! Nakora igishoboka cyose mu gutanga ubufasha ariko muhagarike guhohotera no kugerageza kugira umukobwa wange umuvugizi wanyu ndetse no guharabika abantu kubera ko bakoze ibintu mu buryo bwabo.”

Uretse kuba Tiwa Savage yarasabwe Beyonce kugira ubutumwa atanga kubiri kubera muri Nigeria, ibyamamare bitandukanye ku isi cyane cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika bagaragaje ko bifatanyije n’abaturage bo muri iki gihugu mu myigaragambo yari imaze iminsi yo gusaba ko uyu mutwe wa SARS waseswa.

 

Src: Legit & PM NEWS Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND