RFL
Kigali

Biramahire Abeddy wari utegerejwe muri Rayon Sports mu muryango winjira muri AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/10/2020 18:05
2


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu amavubi, Biramahire Abeddy Christophe, wakiniraga Buildcon yo muri Zambia, wari utegerejwe muri Rayon Sports, yamaze kumvikana n'ikipe y'umujyi wa Kigali 'AS Kigali' isaha n'isaha arashyira umukono ku masezerano.



Abeddy wari umaze iminsi aganira n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, ndetse bukanatangaza ko ibiganiro bisa nibyarangiye igisigaye ari ugusinya, kuri ubu siko bimeze kuko uyu mukinnyi yayiteye umugongo ahubwo yumvikana na AS Kigali azakinira umwaka utaha w'imikino.

Abeddy wari umaze amezi atandatu muri Mukura Victory Sports y'i Huye, yayisohotsemo muri Nyakanga 2019 yerekeza muri Buidcon yo muri Zambia aho amaze umwaka umwe akina.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeye ko bwaganiriye na Abeddy, ndetse ibiganiro byagenze neza ku buryo isaha n'isaha azagushyira umukono ku masezerano.

Biravugwa ko Abeddy yiteguye gusinya amasezerano y'imyaka ibiri nahabwa ibyo asaba iyi kipe byose, cyangwa agasinya umwaka umwe nihazamo amananiza.

Abeddy wigaragaje cyane akinira Police FC, muri Nzeri 2018 yabengutswe na Club Sfaxien yo muri Tunisie, aho yavuye agaruka mu Rwanda akinira Mukura, aza kuyisohokamo yerekeza muri Buildcon yo muri Zambia yakiniye umwaka umwe.

Uyu rutahizamu ni umwe mubari bacungiweho ibitego by'Amavubi  muri CHAN  ya 2018 yabereye muri Morocco.

Biramahire Abeddy yari amaze umwaka akinira Buildcon yo muri Zambia

Abeddy akinira ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukumda Innocent 3 years ago
    Bamureke Bazabona Uwundi Kandi Amurusha Gukina
  • Iradukumda Innocent 3 years ago
    Bamureke Bazabona Uwundi Kandi Amurusha Gukina





Inyarwanda BACKGROUND