Nihorero Arsene intizanyo ya Rayon Sports mu ikipe ya Bugesera FC, yatangaje icyatumye aterekeza muri Zambia ahubwo agatizwa mu ikipe ya Bugesera FC.
Tariki
29 Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi
ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Nihoreho
Arsene imukuye mu ikipe ya Olympic Star. Tariki 14 Ukwakira 2020 hamenyekanye
amakuru ko uyu musore wabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri
shampiyona y'abarundi, yamaze gutizwa muri Bugesera FC.
Mu
kiganiro yagiranye n'indundi TV, Arsene yatangaje impamvu yatijwe kandi yari
yaguzwe azi ko agiye kubanza mu kibuga. Ubwo yabazwaga impamvu ikipe ya Rayon
Sports yamutije, yatangaje ko byatewe n'ikibazo cy'abanyamahanga. Yagize
ati "Byatewe n'abakinnyi bashya kandi bakina ku mwanya umwe nanjye, ndetse
ukongeraho ikibazo cy'abanyamahanga, nibyo byatumye ikipe ya Rayon Sports yemera
kuntiza muri Bugesera FC".
Nihoreho Arsene yabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'Abarundi
Abajiwe
ku bijyanye n'ibyo yari yumvikanye na Rayon Sports azabihabwa, Arsene yatangaje
ko ntagihindutse umushara yari yasinyiye azahubwa ndetse kandi Bugesera ikamuha
no ku mafaranga yari yaguzwe. Kubijyanye n'amakuru yo kwerekeza muri Zambia,
Arsene yatangaje ko Rayon Sport ariyo yatumye atajyayo. Yagize ati "Amakuru yo kujya muri Zambia yari yo n'ubwo ntari nagashyize umukono ku
masezerano. Kubera ikipe ya Rayon itari yakanyemereye kugenda, igihe
yayoborwaga na Sadate gusa ubu byararangiye".
Umunyamakuru yabajije uyu mukinnyi uko yakiriye amakuru yo gutizwa muri Bugesera FC
avuga ko byamubabaje. Yagize ati "Byarambabaje ariko ntabwo byambabaje cyane
kwigaragaza ntibigendera ku ikipe ukinira, bitewe n'akazi ukora nshobora no
kuzava muri Bugesera nerekeza hanze y'igihugu gusa Rayon Sports iramutse
yongeye kunyifuza nataha nta kibazo".
Bugesera yakunze guhirwa n'abakinnyi bakomoka mu Burundi
Nihoreho
Arsene biteganyijwe azahaguruka mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 21
Ukwakira 2020 ndetse akaba agomba kwerekeza muri Bugesera FC ahasanga umurundi
mugenzi we Nduwimana Desire Manyunda banakinanye mu cyiciro cya gatatu, gusa we
akaba yaraje muri Bugesera FC avuye mu ikipe ya B.S Dynamik.
TANGA IGITECYEREZO