RFL
Kigali

Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti mbere yo kujya muri Cape Vert

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2020 15:18
0


Mu gihe iminsi isiganye ngo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeze muri Cape Vert gukina umukino ubanza mu guhatanira itike ya CAN 2021 ibarirwa ku ntoki, kandi nta mikino mpuzamahanga ya gicuti yateguye, bahisemo kuzakina na AS Kigali na APR FC nazo zitegura imikino nyafurika.



Nta mu kino wa gicuti mpuzamahanga u Rwanda rwateguye mbere yo gukina na Cape Vert, tariki 11 Ugushyingo 2020, nyuma y'amezi arindwi abakinnyi badakina kubera Coronavirus.

Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, bwaganirije amakipe ya AS Kigali na APR FC nayo yamaze gutangira imyitozo yitegura imikino nyafurika, bemeranywa kuzakina imikino ya gicuti hagati yabo kugira ngo bakomeze kumereza abakinnyi bazajya guhangana na Cape Vert mu mikino ibiri bari gutegura.

APR FC na AS Kigali zemeye kuzakina imikino ya gicuti n'Amavubi mbere ya tariki 08 Ugushyingo 2020.

Mu itangazo ryavuye muri CAF rimenyesha impinduka ku mukino w'u Rwanda na Cape Vert, ni uko umukino ubanza wimuriwe tariki 11 Ugushyingo 2020 i Praia, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.

U Rwanda ruri9 ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya F ruherereyemo mu gushaka itike ya CAN2021, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere mu itsinda, harimo uwa Cameroun i Kigali ndetse n'uwa Mozambique i maputo.

Amavubi amaze igihe mu myitozo yitegura Cape Vert







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND