RFL
Kigali

Umwana yanze kuva aho bashyinguye ababyeyi be yibwira ko azongera kubabona

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/10/2020 16:48
1


Umwana w’igitambambuga w’ahitwa Bachock mu gihugu cya Malysia yanze kuva iruhande rw’imva ya se na nyina, ndetse anizera inkuru yabwiwe na nyirarume ko ababyeyi be bagiye kuba munsi y’umucanga.



Kubura ababyeyi ni ikintu kibabaza buri wese, ariko by’umwihariko iyo bibaye ku mwana hari ubwo atamenya ibyabaye ibyo aribyo. Ntabwo yiyumvisha ukuntu ababyeyi bamukundaga nawe abakunda bamusiga bakagenda ubutazagaruka.

Arfan, ababyeyi bombi bapfiriye mu mpanuka ya moto ahinduka imfubyi yamaririje akiri igitambambuga. Uyu mwana mu byamugoye kwakira harimo kubona se na nyina batongeye guhumura amaso no kubona bashyirwa mu mva.

Uyu mwana yanibazaga impamvu ababyeyi be bashyizwe mu kintu kimeze nk’ikarito (isanduku), bagashyiwa mu butaka. Abasigaye bo mu muryango w’uyu mwana barimo n’abavandimwe b’ababyeyi be babonye akomeje kubabaza ibibazo byinshi bahimba inkuru yo kumubeshya.

Nyirarumwe witwa Azuan Shamsuddin ati {“Twamubwiye ko ababyeyi be bari kuba munsi y’umucanga”}. Iyi nkuru uyu mwana yarayemeye arataha ariko asura imva y’ababyeyi be buri munsi yizeye ko umunsi umwe bazagaruka akababona.

Azuan avuga ko uyu mwana akunze kujya gukinira hafi y’imva y’ababyeyi be ndetse ngo anyuzamo akajya ahamagara ati “Mamaaa! Mamaaaa”. Abarera uyu mwana bavuga ko mbere yari umwana uhora asa neza kuko atajyaga ajya gukinira mu mucanga, ariko ngo kuva ababyeyi be bapfa asigaye akunda kujya gukinira mu mucanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwitonze theogene3 years ago
    Birababaje pe





Inyarwanda BACKGROUND