RFL
Kigali

Tom Close Ft Kingston, Mico Ft Diamond: Indirimbo z'abahanzi nyarwanda zitarenze umutaru kandi barazikoranye n'ibyamamare

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/10/2020 7:19
1


Ni kenshi cyane umuhanzi aba afite inzozi zo kugeza muzika ye ku ruhando mpuzamahanga, bigasaba rimwe na rimwe gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare akaguhuza n’abantu utari kubasha kwigezaho. Mu Rwanda hari abahanzi byari byitezwe ko bagomba kwamamara muri Afurika no ku isi kubera indirimbo bakoranye n’ibyamamare.



Abakora muzika n’abawukurikira bya hafi, bazi uburyo gukora igihangano cyiza bihenda, urugero hari umuhanzi mushobora gukorana indirimbo umwishyuye arenga Miliyoni 10 z'amanyarwanda mu gihe wamushakishije.Byoroha iyo asanzwe akuzi ku ihangana rya muzika, azi n’ibihangano byawe.

Iyo uzwi mu gihugu imbere gusa bigusaba imbaraga nyinshi guhura n’umuhanzi runaka w’icyamamare no kumwishyura akayabo.Reka tukwibutse indirimbo zatwaye akayabo ariko zigatanga umusaruro muke.

1. Tom Close ft Sean Kingston

Tom Close yatangaje indirimbo 10 z'ibihe byose zit - Inyarwanda.com

Muri 2011, ni bwo Abanyarwanda benshi bari biteze umusaruro mwiza uzava mu ndirimbo yitwa “Good Time Tonight” ya Tom Close na Sean Kingston umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akagira inkomoko muri Jamaica. Bakora iyi ndirimbo cyari kimwe mu bihembo Tom Close yari ahawe na Bralirwa nk’umuhanzi wegukanye irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere.

Mu rwego rwo kwamamaza umuziki Nyarwanda no kuwugeza kure, Tom Close yabonye agashimwe ko gukorana n’uyu muhanzi wamamaye ku isi yose, Kingston ubwo yazaga mu Rwanda gusoza iri rushanwa nk’umuhanzi w’ikirangirire muri muzika yo ku isi. Muri icyo gihe yakoranye indirimbo na Tom Close ariko ntiyagirira umusaruro ufatika Tom Close.

Iyi ndirimbo ikorwa Tom Close yagiye muri Amerika gukorana na Sean Kingston ariko ntabwo bigeze bahura, umwe yafashe amajwi ye n’amashusho ye, babihuriza hamwe batigeze bahura. Ingendo z’indege, ikorwa ry'indirimbo, kwishyura iki cyamamare Kingston, ni bimwe mu byatwaye akayabo. Icyababaje benshi ni uko iyi ndirimbo itigeze ikundwa ku rugero rushimishije haba mu Rwanda no mu mahanga.

AKA NI AKAGA! umuhanzi Sean Kingston ubu asigaye yarabaye umutindi nyakujya ku buryo yagiye kubana na nyina – YEGOB

Sean Kingston umwe mu bahanzi babaye ibyamamare bikomeye ku isi

Ahanini, ni uko Sean Kingston atagize uruhare mu gusakaza iyi ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga ze, ibyari gutuma indirimbo 'Good Time Tonight' ya Tom Close imenyekana cyane ndetse n'izina rye rikamamara.

2. Mico The Best ft Diamond Platnumz


Mico the Best, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu Rwanda. Yakoze indirimbo zinyuranye zakoze ku mitima ya benshi. Mu mwaka wa 2012, ubwo Mico The Best yari muri Super Level, yerekeje muri Tanzania gukorana indirimbo n’icyamamare muri Tanzania no hanze yaho, Diamond Platnumz maze bakorana indirimbo bise “Sinakwibagiwe”.

Iyi ndirimbo iri mu zahenze Mico the Best. Abakurikira ibya muzika bumvise ko byigeze no guteza impaka no kwibasira Diamond wamuriye amadorali menshi ntarangize amasezerano bagiranye. Gukora indirimbo “Sinakwibagiwe” Mico The best yagombaga guha Diamond ibihumbi 12 by’Amadorali, gukora Audio yagombaga kumuha ibihumbi bitanu by’amadorari ku ikubitiro, akamwongera ibihumbi 7 by’amadorali kugira ngo bakorane amashusho, Diamond akaza i Kigali.

Diamond Platnumz On Breaking Into The U.S. Market | GRAMMY.com

Diamond Platnumz ufite abafana benshi muri Afurika no hanze yaho

Iby’iyi ndirimbo byarangiye ikorewe amajwi gusa, amashusho Diamond yanze kuyagaragaramo. Uko abantu bari biteze iyi ndirimbo siko bayakiriwe, ibigaragara ko yahombeye nyirayo. Mu Rwanda no hanze yaho muri Tanzania ntiyakiriwe ku rwego rushimishije. Diamond, yari kumenyekanisha Mico The Best nibura mu bihugu bya Afurika, kuko arakunzwe cyane.

3. Dream Boyz ft Eddy Kenzo

DREAM BOYZ NYUMA Y'IMYAKA 11 UMWE AGIYE GUCA UKWE UNDI UKWE. - ahava news

Itsinda Dream Boyz, ni bamwe mu bari bakunzwe cyane mu Rwanda, bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ariko iyo bahuriyemo na Eddy Kenzo yitwa “No One Like Me” ntabwo yahinduye byinshi muri muzika yo mu Rwanda na Uganda. Eddy Kenzo, ni umuhanzi ukunzwe muri Afurika cyane cyane mu gihugu avukamo cya Uganda, indirimbo ze zirakundwa cyanwe, ariko iyo yakoranye na Dream Boyz, ntabwo yamamaye cyane ku rwego yagombaga kugeraho kandi indirimbo yarabahenze.

COVID-19: Eddy Kenzo calls for help from artists in these times

Eddy Kenzo ukunzwe muri Uganda no hanze yaho

Dream Boys, ni itsinda ryamaze gutandukana ryari rigizwe na Platin na TMC. Magingo aya Platini P ari kwigaragaza neza muri muzika nk'umuhanzi ku giti cye, mu gihe mugenzi we atari kugaragara cyane mu muziki na cyane ko muri iyi minsi ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'amasomo.

4. Urban Boyz ft Good Lyfe


Urban Boyz ni itsinda ryanditse amateka akomeye mu muziki nyarwanda dore ko ryanegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star. Iri tsinda ryari rigizwe na; Humble Jizzo, Safi na Nizzo, gusa kuri ubu rigizwe n'abahanzi babiri gusa Nizzo na Humble. Urban Boys yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, gusa indirimbo ”Ndayifite” bakoranye n’itsinda Good Life umusaruro wayo ntabwo watumbagiye nk’uko byari byitezwe n’abakunzi ba muzika mu Rwanda no muri Uganda.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo iri ryinda Good Lyfe ryo muri Uganda ryazaga mu Rwanda riri kumwe n’undi muhanzi akaba na Producer Washington nawe ukomoka muri Uganda aho bari baje mu gikorwa cyo gukora indirimbo ‘Rwanda ni nziza’ ya sosiyete ‘Tigo’, maze icyo gihe Urban Boyz ibyungukiramo ibasaba gukorana indirimbo.

Indirimbo barayikoze, bayikora ibahenze kuko icyo gihe GoodLife bari bahenze cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Gusa ubu iri tsinda ntirikibaho nyuma yaho Radio umwe muri babiri bari barigize atabarutse.

Where you are - Blu3 Ft Radio & Weasel - Download - 411 UG

Itsinda GoodLyfe, bari bakunzwe muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUNYARUGERO YUSUF3 years ago
    NIKIMENYIMENYI MWABOBAHANZI NYARWANDA NTABACYUMVIKANA MUMUZIKI.





Inyarwanda BACKGROUND