RFL
Kigali

Umuhanzi Gauchi yahaye impanuro ikibondo mu ndirimbo ye nshya nyuma y’amezi icyenda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 16:42
0


Umuhanzi mu njyana zirimo Reggae n’izindi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikaze’, ivuga ku byishimo by’umubyeyi wibarutse imfura ye n’impanuro za kibyeyi.



Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’amezi icyenda uyu muhanzi yari amaze mu bikorwa bitandukanye birimo no gutegura Album ye ya mbere.'Ikaze' ni indirimbo ya munani kuri Album ye.

Itangizwa n’ijwi ry’uruhinja rurira nyuma y’iminota mike ruvutse. Gauchi aririmba yishyize mu mwanya w’umubyeyi w’umugabo wakira imfura, akagira ibyishimo bikomeye nyuma y’igihe kinini we n’umugore we bategereje umwana.

Abwira umwana we, ko nyina akimutwite yamuririmbiraga indirimbo zitandukanye kugira ngo agire ibyishimo. Ndetse ko nawe yakoraga ijoro n’amanywa ngo abone ikizabatunga umunsi ku wundi.

Avuga ko we n’umugore bahoranaga imbaraga n’imbaduko bategurira isi nziza umwana wabo yavukiye. Ati “Urakaza neza mu Isi, ubu utangiye ubundi buzima.”

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zitandukanye abwira umwana we ko ab’isi bazamuharara, bamuterure, bamusekere, bazamukinisha ariko ‘ntuzarakare, iyi isi isaba gushinyiriza n’ubwo waba ushira.”

Asaba umwana we kuzaba umugabo, ndetse agakomera igihe cyose azaba aca mu bibazo kuko bitazigera bishira. Abwira umwana we ko ari amaraso ye, ari nayo mpamvu azamushyigikira mu buzima.

Gauchi yabwiye INYARWANDA, ati "Ikaze ni indirimbo buri mubyeyi yatura umwana we. Ni indirimbo abana bakwishimira kumva. Umwihariko wanjye n'uko nsohora indirimbo ifite n'amashusho."

Uyu muhanzi yavuze ko imodoka n'ibindi akoresha mu mashusho y'indirimbo ze ari ibye, ndetse ko Album ye izaba iriho indirimbo 12 zose zifite amashusho.

Gauchi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ceza’ imaze amezi icyenda isohotse, mbera yayo yari yasohoye iyitwa ‘Ndagarutse’, ‘Free Day’, ‘Baramujyanye’ n’izindi.

Iyi ndirimbo ‘Ikaze’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Fazzo n’aho amashusho yatunganyijwe na AB Godwin. Ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ‘Collabo’ y’uyu muhanzi.

Umuhanzi Gauchi yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ikaze' yasohoye nyuma y'amezi icyenda

Gauchi yavuze ko yakoze iyi ndirimbo 'Ikaze' mu rwego rwo gufasha ababyeyi guha impanuro abana babo

Gauchi n'umukobwa yifashishije mu mashusho y'indirimbo 'Ikaze' yabaye iya munani kuri Album yitwa 'Collabo'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKAZE' Y'UMUHANZI GAUCHI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND