RFL
Kigali

Gisa cy’Inganzo mu basaga 1000 bafite amahirwe yo gukorana na Sonny Music biciye mu irushanwa 'The Next Pop Star'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 14:37
0


Iminsi 19 irashize abahanzi mu ngeri zitandukanye batangiye kwiyandikisha mu irushanwa ryitwa 'The Next Pop Star' rigamije kuvumbura impano zidasanzwe muri muzika nyarwanda aho Gisa Cy’Inganzo ari umwe mu bantu bamaze kwiyandikisha kugeza ubu.



Kwiyandikisha byatangiye ku wa 01 Ukwakira bizasozwa ku wa 25 Ukwakira 2020, ari nabwo hazamenyekana umubare wa nyuma w’abazaba bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere. 

Imibare iragaragaza abamaze kwiyandikisha bakoresheje umurongo wa MTN aho wohereza SMS kuri 1510 ugakurikiza amabwiriza, bageze ku bantu 1000 mu gihe cy’iminsi 19 ishize. The Next Pop Star yahaye ikaze buri muhanzi yaba ari uzwi ndetse n’abiyumvamo impano bashaka gutangira urugendo rw’umuziki.

Mu bantu bazwi bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa barimo Gisa cy’Inganzo waririmbye indirimbo ‘Uruyenzi’, Ish Kevin, Ken Shot, Kwihangana Elisha witabiriye irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent n’abandi.

Hari kandi Kibatega Jasmin, Jonathan, Jean Paul Kwibwimana, Iyatwese Jean Bernard, Ishimwe Liliose, Irera Hodari, Iradukunda Yves, Iradukunda Patrick n’abandi. Ushaka guhatana muri iri rushanwa yohereza amashusho y'amasegonda ari hagati ya 45' kugera kuri 60' aririmba cyagwa arapa.

Nyuma yo kwiyandikisha, itsinda ry'impuguke muri muzika mpuzamahanga ndetse na muzika nyarwanda bazahitamo 60 bambere bujuje ibisabwa maze bakomeze mu irushanwa nyirizina. Abafana nibo bazajya bahitamo umuhanzi ukomeza mu kindi cyiciro babinyujije mu gutora ku butumwa bugufi ‘SMS’ no ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza (perfomance) imbere y'impuguke enye muri muzika mpuzamahanga n’uw’u Rwanda, bagirwe inama kubyo bashobora gukosora mu miririmbire yabo kugira ngo babashe gutsindira irushanwa.

Iri rushanwa rizagira ibyiciro bine. Uzatsinda azahembwa miliyoni 50 Frw; azahabwa miliyoni 10 Frw mu ntoki, izindi 40 zizakorwamo ibikorwa bigamije kumumenyekanisha mu gihe cy'umwaka umwe wa kontaro n'ibindi. Album imwe y'indirimbo ze izakorerwa muri SM 1 Music Group ibarizwa muri Sony Music Group.

Gisa cy'Inganzo ari mu bantu 1000 bafite amahirwe yo gukorana na Sonny Music binyuze mu irushanwa 'The Next Pop Star'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND