RFL
Kigali

Padiri Bosco Rwubake yakoze indirimbo ihwitura abatesha agaciro iby’Imana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 10:57
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Padiri Bosco Rwubake, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Sinabigerageza’ igamije guhwitura buri wese utesha agaciro iby’Imana.



‘Sinabigerageza’ si inkuru mpamo ariko burya umugani ugana akariho. Ni indirimbo igamije gucyebura abantu biha gutesha agaciro iby’Imana.

Padiri Bosco yabwiye INYARWANDA ko abo bantu basabwa kubaha inzu y’Imana (insengero cyangwa za Kiliziya) ndetse n’ahandi hasengerwa Imana ‘bakumva ko izo nyubako atari utubari cyangwa se izindi nzu zisanzwe dusanzwe tuzi’.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo inibutsa abantu ko batagomba gukinisha Imana mu byo bakora cyangwa se bayikorera.

Ati “Urugero rw’iyo myitwarire yo gutura cyangwa se gushimira Imana utanga ituro rigizwe n’amafaranga yataye agaciro (ibikwangwari) ubizi neza. Kandi ubishaka ni ukwikururira umuvumo.”

Padiri Bosco yavuze ko abantu bakwiye kubaha Imana kandi bakazirikana ko ‘ibyo dutunze byose ari ibyayo’.

Padiri Rwubakubone Jean Bosco ukoresha mu muziki izina rya Padiri Bosco Rwubake asanzwe abarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Byumba,

Yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza mu 1997. Ibihangano bya mbere yabishyize hanze mu 2006 asoje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Rwesero. Asoje amashuri yisumbuye yakoze indirimbo eshanu.

Amaze gusohora indirimbo zirimo 'Icyeza', 'Niringiye impuhwe', 'Kiliziya' n'izindi. Yandika indirimbo agendeye ku ijambo ry’Imana ndetse no ku buzima bwa buri munsi, isi n’abayituyemo.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n’izacuranzwe kuri Radio Rwanda zigera ku munani.

Padiri Bosco yasohoye indirimbo nshya yise 'Sinabigerageza' ihwiturira abantu kudatesha agaciro iby'Imana

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "SINABIGERAGEZA" YA PADIRI BOSCO RWUBAKE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND