Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020 muri Kigali Arena hakinwaga imikino itanu ya shampiyona ya Basketball, imikino yatangiye ikipe ya IPRC Musanze ikina na IPRC Kigali Basketball Club.
Umukino
wafunguriye iyindi, ni umukino wahuje RP- IPRC Kigali na RP-IPRC Musanze,
uza kurangira RP-IPRC Kigali itsinze amanota 104 kuri 50 ya RP-IPRC Musanze,
Mike Buzangu atsindamo amanota 25.
RP-IPRC Kigali 104-50 RP-IPRC Musanze
Ubwo amakipe yageraga ku kibuga
Umukino
wakurikiyeho wahuje ikipe ya RP-IPRC Huye WBBC ndetse na The Hoops Rwa. Uyu
mukino warangiye RP-IPRC Huye itsinze The Hoops Rwa amanota 73 kuri 57 ya The
Hoops Rwa, agace ka mbere karangiye ari 23-18 ya The Hoops Rwa agace ka kabiri
18-11, agace ka 3 karangira ari 9-17 mu gihe agace ka kane karangiye ari 23-11
ya The Hoops Rwa. Urwibutso Nicole ukinira RP-IPRC Huye ni we watsinze amonota
menshi, amanota agera kuri 20.
Umukino
wa gatatu wahuje ikipe ya APR Basketball Club iyoboye itsinda rya kabiri, aho
yahuraga n'ikipe ya RP-IPR Huye BBC. Uyu mukino warangiye APR BBC itsinze
amanota 78 kuri 65 ya RP-IPRC Huye BBC. Eric Muhayumukiza na Cyubahiro Armand nibo bashoje uyu mukino batsinze amanota
menshi, amanota 21.
RP-IPR Huye igera ku kibuga
Agace
ka mbere karangiye ari amanota 21-20, agace ka kabiri karangira ari 16-19,
agace ka gatatu karangira ari 24-19 mu gihe agace ka kane karangiye ari amanota
17-7 ya RP-IPRC Huye BBC.
Abakinnyi b'ikipe yatakaje umukino
Abakinnyi APR BBC yakoresheje
Umukino wa Kane ikipe y'Ubumwe WBBC yatsinze bigoranye ikipe ya APR WBBC amanota 74-70. Agace ka mbere karangiye Ubumwe WBBC ifite amanota 17-13 ya APR WBBC, agace ka kabiri karangira ari 17-16, agace ka gatatu karangira ari 15-17, agace ka kane karangira ari 14-17, iminota isanzwe y'umukino irangira amakipe yombi anganya amanota byatumye bitabaza iminota itanu irangira 11-7.
Umukino waranzwe no guhangana ku mpande zombi dore ko hanajemo na kamarampaka
Akon Rose Paul Macuei
ukinira ikipe y'Ubumwe WBBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
amanota 38 mu gihe Kapiteni wa APR WBBC Charlotte Umugwaneza yatsinze amanota
24 gusa.
Umwe mu mikino yagoranye cyane
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa na we yitabiriye iyi mikino
Umukino washoje umunsi wa mbere w'iyi mikino cyangwa se umukino wa Gatanu wabaye wahuje ikipe ya Patriots BBC yatsinze amanota 77 kuri 48 ya Espoir BBC. Agace ka mbere karangiye ari 23-7, agace ka kabiri karangira ari 23 kuri 15, agace ka gatatu karangira ari 20-11 mu gihe agace ka nyuma karangiye ku manota 11-15.
Umukino washoreje iyindi
Espoir BBC yaje yiteguye n'ubwo bitayihiriye
Ndizeye Dieudonne ukinira Patriots ni we
watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota agera kuri 17 uyu akaba ari nawe
wabaye MVP umwaka w'imikino 2019.
TANGA IGITECYEREZO