Abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje kwinubira ibiciro bishya by’ingendo mu modoka rusange biherutse gushyirwaho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) bavuga ko bihanitse kandi bigoye mu gihe Abanyarwanda bagihangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi.
Ibiciro byashyizweho n’uru rwego ntibyavuzweho rumwe kuko hari aho byagiye byiyongera aho kugabanyuka. Ni ibintu abaturage binubiye cyane ko mu bihe bishize ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse.
Mu bakomeje gukoresha ijwi ryabo bagaragaza ko ibi biciro bigoye Abanyarwanda, harimo abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abantu bazwi barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, yanditse avuga ko mu gihugu nk’u Rwanda gifite ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, RURA itari ikwiriye kuzamura ibiciro ku kigero gihanitse.
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda ntabwo bakwiriye kuzamurirwaho ibiciro by’ingendo rusange mu gihe bari mu bihe bikomeye bahuye nabyo muri uyu mwaka bitewe na Covid-19.”
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko afite icyizere cy’uko RURA iragira icyo ikora ku cyifuzo cye ahuriyeho n’imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda.
Kuva ku wa 12 Ukwakira 2020, ubwo RURA yashyiraga hanze ibiciro by’ingendo ku bakoresha imodoka rusange abaturage bakomeje kugaragaza ko bihanitse cyane, gusa ubuyobozi bw’iki kigo bwo bukavuga ko mu gushyiraho ibi biciro bakoranye n’izindi nzego bireba zirimo ‘urwego rurengera inyungu z’abafatabuguzi’.
Umuyobozi wa RURA, Nyirishema Patrick, aherutse kubwira Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ko “Mu ngendo zihuza Intara, ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe, igiciro cyagabanyutseho amafaranga 5 Frw/kuri km/ ku mugenzi; naho mu Mujyi wa Kigali, igiciro cyagabanyutseho amafaranga 3 Frw/kuri km/ku mugenzi.”
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2020 yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame niyo yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo rusange zemerewe gutwara abantu 100%.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasabye RURA kongera gutekereza ku biciro by'ingendo mu mudoka rusange
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKEREREZA' YA CLARISSE KARASIRA NA MANI MARTIN
TANGA IGITECYEREZO