RFL
Kigali

Dore imico 9 utari uzi ko ufite ikugira udasanzwe mu kureshya abandi bakagukunda cyane

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/10/2020 8:43
5


Buri muntu atandukanye na mugenzi we ndetse n’ikigero cyo kureshya mo abandi na cyo ntigihuye. Oxford Dictionary yatanze igisobanuro cyo kureshya iti ”Ni ikintu cyangwa umuntu ukora ibintu ku buryo bigaragara nk’ibishamaje kandi biryoshye ku buryo wakwishimira kubigira cyangwa kubikora”.



Aha tugiye kurebera hamwe imico 9, ikugira umuntu udasanzwe mu kureshya abandi nyamara nawe utazi ko uri kubikora.


1.      Kuba umunyamatsiko cyane kuri buri kimwe

Ese ukunda kwishimira kwiga uko buri kintu gikora? Ese hari ubwo ujya wibaza impamvu abantu bitwara uko ubabona? Ese ukunda gusoma ibyerekeye ibiri kuba ku isi muri ako kanya? Niba ibisubizo byawe byose biganisha kuri Yego, menya ko ari cyo kintu cya mbere gituma ureshya abo bantu mwegeranye bakagukunda cyane.

2.      Wishakira igihe (Wibonera umwanya)

Abantu bakunda kuba bahuze bari gukura cyane akenshi nibo bisanga hejuru y’abandi cyane, bigatuma bakundwa cyane kuruta ba bandi batabona umwanya wo kwihugiraho ngo bakore ibintu byabo. Wibuke ko uburyo ureshya abantu bihabanye cyane n’isura ufite ahubwo bikagera ku mutima wawe, imico n’imyifatire ugaragaza.

3.      Kubana neza n’abandi no kwihanganira imico y’abandi

Uburyo ureba abandi iyo muri kuganira, wabahaye umwanya wawe wose, uburyo uvuga ukoresha ibimenyetso na byo bibagaragariza ko ubitayeho ukabareshya utavuze. Ubushakashatsi bwakorewe muri Netherlands bwagaragaje ko gucira umuntu amarenga bishobora gutuma umureshya cyane kandi utavuze.

4.      Kwihuza by’indani n’abandi bantu

Ibikorwa ukorera abandi nabyo bituma ubareshya. Gukundwa biroroshye, icyo wowe usabwa ni ukuba umuntu mwiza kuri bo kandi ukabatega amatwi ukabumva kuruta uko ubavugiramo, ibyo niba ubyiyiziho menya ko ariyo mpamvu bagukunda cyane.

5.      Kwiyitaho

Nituvuga kwiyitaho ubyumve uko ushaka. Ubushakashatsi bwakorewe muri Journal Archives of Sexual Behaviour, bwagaragaje ko abantu bibana cyangwa, bari bonyine, (Single People) usanga aribo bareshya abandi cyane kubera ko babona umwanya wo kwiyitaho, batembera, bakigirira isuku,…

6.      Imyitozo ngororamubiri

Niba ufite ubuzima bwiza, byanga bikunze unagaragara neza cyane, wakwibaza uti ”Ese biva he?”. Igisubizo ni wowe ugifite. Gusa iyi ngingo y’imyitozo iribanda kuri siporo twese tuzi. Niba ukunda gukora siporo hari umubare munini w’abantu ureshya bakunda abantu bakora imyitozo.

7.      Kuvuga ngo “Murakoze”

Biroroshye kubikoresha cyane ku munsi, gusa biri mu bituma abantu bagukunda, kuvuga ngo ‘Murakoze’ ubwira umuntu ugukoreye akantu bikugira udasanzwe ubundi ukareshya buri wese ukwegereye. Fata amasegonda abiri gusa buri munsi uvuge ngo ‘Murakoze’ niba kandi wari wifitemo uyu muco menya ko ari nayo mpamvu bose bagukunda.

8.      Urababarira kandi wigira mu makossa

Niba ukunda kwigira mu makosa wakoze kandi ukaba urangwa no kubabarira, menya ko ariyo mpamvu umubare munini w’abantu ugukunda, ujya ubareshya ukoresheje iyi mico myiza. Kwerekana ubumuntu ubabarira bikoresha benshi ku mutima bigatuma bakunda ubikoze. Kwirinda amakosa menshi na byo bituma abantu bagufata nk’umunyabwenge bakaba bakuragiza ibyo batunze.

9.      Kumenya agaciro kawe

Ikintu gikomeye mu buzima ni ukumenya agaciro kawe naho uhagaze mu buzima. Ibi bitandukanye no kwiyemera cyangwa kwiyumva. Kuba wihesha agaciro ni byo bigaragaza ko uri umuntu wihagazeho, ndetse ufite intumbero. Nugira igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi wifuza kongeraho nyuma yo gusoma iyi nkuru, usige igitekerezo cyawe.

Ni inkuru ya Jade Hamilton (Psycho2go) yashyizwe mu Kinyarwanda na Kwizera Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Usabuwera Jean Claude3 years ago
    Mwakoze neza gufata umwanya mukatugezaho ubu bumenyi ngo tubusangire.
  • Sam3 years ago
    Ibyo mubivuze nez uko biri kd ndabashimiye?
  • MUNYARUGERO YUSUFU3 years ago
    IKIRUTABYOSE N'UKWIHA AGACIRO
  • Delphine MUTUYIMANA3 years ago
    Murakoze cyane kuri byinshi mudusobanuriye kandi muranatwigishije!
  • fred3 years ago
    urukundo nimico myiza





Inyarwanda BACKGROUND