Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi mukuru wa Rayon Sports yemeza ko yakoze ikosa ubwo yarekuzaga Bukuru Christophe akajya muri mucyeba, kuko byatumye amenya agaciro ke atakimufite.
Mu
kiganiro yagiranye na Radio B&B FM umwezi, uwahoze ari umuyobozi mukuru wa
Rayon Sports Munyakazi Sadate yabajijwe ibibazo byinshi bigaruka ku buzima
yabayemo akiri umuyobozi w'iyi kipe, ndetse abazwa ku bijyanye no kuba hari
abakinnyi yagurishije ubwo yari akiyoboye iyi kipe. Yagize ati "Abantu
benshi bakunze kwitiranya biriya bintu ntabwo ari njye wagurishije ba Manzi
Thierry. Abakinnyi nagurishije ni Yannick Bizimana ndetse na Bukuru
Christophe".
Bukuru akiri muri Rayon Sports, ntabwo yahawe umwanya wo kwigaragaza
Yakomeje ati "Ku ruhande
rwa Bizimana Yannick we nagombaga kumugurisha kuko twari dukeneye amafaranga
kandi yari menshi. Ibaze umukinnyi uguze Miliyoni 5 ugahabwa Miliyoni 20 wenda ndaza kugira
icyo mbivugaho ariko umupira w'amaguru tujye tuwureba mu bundi buryo kugira ngo
tubashe kuwukuza. Yannick naramutanze, undi mukinnyi natanze ni Bukuru, ariko
sinari nzi aho agiye".
Bukuru kuva yagera muri APR FC ni umwe mu bakinnyi bakoreshejwe cyane mu mikino ya 2019-2020
Ati "Mu by'ukuri
Bukuru ni umukinnyi wari ufite iminota micye mu kibuga, si numva uburyo nari
gukomeza kumugundira. Ibyo ni nk'uko aka kanya Perezida Murenzi ashobora
kurekuza abakinnyi njye nkajya kubimubaza. Bukuru ntabwo twamuhaye amahirwe
kandi sinjye uyatanga, ni abatoza.
Naramubwiye
nti niba ushaka kugenda hari amafaranga ugomba gutanga hano ubundi ukigendera,
ariko nyine umenya agaciro k'umuntu ari uko agiye, ageze muri mukeba naje kubona
y'uko ari imari. Hari umuntu wajyaga ambwira y'uko Bukuru ari umukinnyi mwiza
gusa njye sindi umutoza rero ntabwo nari kujya gutegeka abantu kumukinisha."
TANGA IGITECYEREZO