RFL
Kigali

Menya isomo ritangaje Ayanna yashakaga guhera abana be mu nzara yateretse imyaka 23 atazikata

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:16/10/2020 11:21
0


Hari igihe umuntu afata umwanzuro wo gukora ikintu ukaba utamenya impamvu yabimuteye ahubwo ugasanga benshi barafata igihe cyo kumwibazaho.



Abenshi usanga batangira kumucira imanza buri wese uko abyumva abandi bagasangira inkuru ye bityo bityo. Umugore witwa Ayanna Williams wo muri Hauston, muri leta ya Texas niwe ufite inkuru yihariye isi yose kubera inzara ze yateretse imyaka 23 atazikata. Abantu batangazwa kandi bakibaza ku mpamvu yatekereje gutereka inzara ze kugera ku rwego nka ruriya.

Uyu niwe ufite inzara ndende ku isi kuko zingana na Feet 19 na Inche 10.9. ibi byamugize icyamamare ku isi hose binatuma ahabwa igihembo cya Guinness gihabwa abagize uduhigo runaka kurusha abandi ku isi kubera izi nzara ze yateretse igihe kirekire.

Mbere y’uko Ayanna atwara iki gihembo, cyari gifitwe n’umugore witwa Chris "The Dutches" Walton wari ufite izara ndende ku isi. Izo nzara ze zari zifite uburebure bwa feet 19 na inche 9 ariko aza gukurwa muri iki gitabo cy’abanyaduhigo nyuma y’uko yari amaze kuzica.

Muri 2018, Ayanna nibwo yahawe iki gihembo nk’umuntu ufite inzara ndende ku isi kurusha abandi nyuma yo kuzitereka imyaka 23.

Ayanna avuga ku buzima bwe, avuga ko ikintu cyambere kimugora buri munsi ari ukubasha kwambara imyenda kubera uburebure bw’izi nzara ze. Uyu mugore ngo akora uko ashoboye akita kunzara ze kugira ngo zikure neza zitavunitse.

Avuga ko icyatumye yiyemeza gutereka inzara imyaka 23 yose kwari ukugira ngo yereke abana be ko ikintu cyose bashaka kugeraho mu buzima gishoboka mu kugira umuhate, ikinyabupfura no kwihangana.

Inzara zo ku kuboko kw’ibumoso kwa Ayanna nizo ndende kurusha izo ku kuboko kw’ibutyo kuko zingana na sentimetero 326.5. Ngo bimufata nibura amasaha arenga 20 n’amacupa 2 y’umuti basiga inzara kugira ngo abashe kuzisukura neza.

Ayanna ngo bimufata igihe kinini gukora ikintu runaka kuko aba yitwararika inzara ze mu gihe abandi bakora icyo ari gukora mu gihe gito ariko ngo inshuti ze n’umuryango we barabimenyereye babifata nk’ibisanzwe. Avuga ko hari imirimo yaretse nko koza ibyombo kugira ngo abashe kurinda izara ze.

Abajijwe niba hari umunsi uzagera agaca izi nzara, yasubije ati ‘ni kimwe mu bingize zigomba kuguma aha’.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND