RFL
Kigali

Imyaka 10 mu muziki nyarwanda ni igihe cyo gusaza ku bahanzi? Ubusesenguzi ku bisubiza umuziki hasi-IGICE CYA 1

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/10/2020 8:10
1


Benshi bibaza aho umuziki nyarwanda uri kwerekeza bitewe n'uko abakabaye bawugeza kure bari gusa n’ababyina bavamo. Ese itangazamakuru ry’imyidagaduro rishuka abahanzi aho kubakebura? Nta gutsindwa kubi nko gutangiza urugamba nturusoze. Imyaka 10 irahagije ngo umuhanzi aburirwe irengero? Sobanukirwa byinshi muri ubu busesenguzi.



Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakoresheje ingufu nyinshi mu kubaka inzego zari zarasenyutse, abaturage batezwa imbere mu ngeri zose. Ibikorwa remezo byashyizwemo ingufu ariko uruganda rwa muzika rusa n’uratarigeze rutekerezwaho bitewe n’uko n’inzu nini zo gukoreramo ibitaramo zubatswe mu minsi ya vuba. 

Mu ngengo y’imari y’u Rwanda nta faranga na rimwe ryagenewe guteza imbere ababa mu buhanzi. Binyuze muri gahunda ya ArtRwanda-ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ku bufatanye na Imbuto Foundation, batangije ikigega cya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’imwe muri gahunda zinyuranye zo gufasha inganda ndangamuco kuzahuka kuko zazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Kuva mu 2000 kugeza mu 2006 hariho abahanzi barimo Mc Mahoniboni wamamaye mu ndirimbo inyoni yaridunze, Rafiki Coga Style, Miss Jojo n’abandi.


Mu 2006 kugeza mu 2012 haje amaraso mashya mu muziki aho twabonye abahanzi barimo Riderman, Itsinda rya Tuff Gangs, Tom Close, Dream Boys iherutse gusenyuka, Urban Boys isigayemo babiri, The Ben, Meddy, Danny Nanone, Diplomate King James, Miss Shanel, Ellioni Victory, Naason Solist, Butera Knowless, The Brothers, n’abandi.


Nyuma haje andi maraso mashya mu muziki aho twabonye Bruce Melody, Christopher Jules Sentore, Yvan Buravani, Ama G The Black, Yverry, amatsinda arimo Active, Aime Bluestone n’abandi bahanzi tutiriwe turondora. Uwabara ahereye mu 2010 kugeza mu 2020 muri abo bahanzi bose bavuzwe haruguru nibura babiri Bruce Melody witabiriye Coke studio na Yvan Buravan ni bo bashobora guhabwa ikamba ryo kubasha guca agahigo ku ruhando mpuzamahanga.


Ariko rero biracyateye ikibazo kuba umuhanzi abasha kugeza imyaka yakabaye agiye gutanga umusanzu mu ruhando rwa muzika ahubwo akarushaho kugenda abura ndetse agasigara afatwa nk’uwibuze mu kibuga yahoze akiniramo neza bitewe n’imitegurire idafatika.

Muri iyi nkuru turifashisha ibitekerezo bya Dj Theo (Twahirwa Theogene) watangije Bridge record wafashije abahanzi barimo; Social Mula, Oda Pacy ndetse yakoranye n’abahanzi barimo Gisa cy'Inganzo, Niyo Lick na Ganza, Dany Nanone n'abandi.


Nyuma yaje gushinga sosiyete ayita Discent Entertainment ahita afata umuhanzi Social Mulla barakorana. Bwana Bujyacyera Jean Paul wamamaye nka Gutermann Guter kuva mu 2012 yatangiye ari umunyamakuru ukina indirimbo ibintu yakoze mu gihe cy’imyaka 8 aho anayobora igisata cy’Imyidagaduro ku Isango Star.

Mu kiganiro kihariye Gutermann yagiranye na InyaRwanda yasobanuye ko mu myaka ya za 2012 wasangaga umuziki wo mu Rwanda wari utaravangirwa icyakora nyuma abahanzi batangiye kwirukira mu bihugu by’i Mahanga birimo Uganda, Nigeriya mu rwego rwo gushaka kwagura umuziki wabo. Reka twibutse abantu ko umuhanzi utazwi nibura n’abanyagihugu ku ijanisha rya 80% aba adakwiriye gushaka isoko ryo hanze y’igihugu kuko n'ubusanzwe bene wabo baba batamuzi bihagije.


Kuba abahanzi Nyarwanda barirukankiye gukorana indirimbo n’abandi bo hanze nta musaruro byatanze kuko ntabwo bari barabanje kubaka umuziki wabo. Gutermann ati ”Bisaba kubaka umuziki uhereye hasi umuhanzi asabwa kubaka ibye by’umwimerere ku buryo umuhanzi w’ahandi akwegera ashaka kugira icyo agukuraho naho ubundi abahanzi bacu bagerageje kwigana abahanzi bo muri za Nigeria nyamara batanageza ku kigero cyabo”.

Abahanzi babonye umubare w’abanyarwanda batari benshi babamenye barirara kandi ari cyo gihe cyo gukora. Ati ”Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryaraje rikemura bimwe ariko ryangiza byinshi kuko umuhanzi yasigaye ahangira irushanwa ateshuka ku ntego yo kugeza kure umuziki gutekereza ngo umuziki wanjye wagera Tanzaniya cyangwa Uganda bikanga”.

Ingingo yo kuba abahanzi barajyaga bandika indirimbo none ubu bakaba basigaye bajya muri za Studio nta kintu bafite mu mutwe ahubwo producer yabumvisha umudiho w’indirimbo (Beat) bakabona gutangira gutekereza icyo kuririmba, nabyo biri mu byaciye icyanga cy’indirimbo z’abahanzi nyarwanda ari nabyo biri mu bintu bibatera kudakundwa n’abakunzi b’umuziki.

Theo Manager ati ”Mpera kuri talent y’umuhanzi ubushobozi afite mu majwi, ubushobozi afite mu myandikire kuko umuhanzi ufite ibyo byose akongeraho plan na strategie byanze bikunze umuziki we ugera kure”. Duhereye kuri iyi ngingo rero twakwemeza ko abahanzi nyarwanda bagiye bakora umuziki badafite igenamigambi ry’igihe kirekire n’uburyo ibikorwa byabo bizajya mu bikorwa.

Kumenyekana bitunguranye byagiye bihagarika urugendo rw’abahanzi nyarwanda

Theo Manager kuri iyi ngingo asobanura ko mu Rwanda hari abahanzi batunguwe no kumenyekana bigahita bishyira ku iherezo urugendo rwabo. Ati ”Nta muntu n’umwe utamenyekana ahubwo se iyo hit urayirambana?”. Tukiri kuri iyi ngingo twibuke ko hari abantu bagiye bamenyekana nitibamare kabiri. Uwitwa Babuji yarabiciye biracika ariko nyuma yaje kuburirwa irengero. Bivuze ko no mu muziki umuhanzi yasitara ku bwamamare ariko bikarangira mu gihe gito.

Itangazamakuru ry’imyidagaduro rishuka abahanzi aho kubakebura!

Bwana Bujyacyera (Gutermann Guter) asobanura ko uruganda rwa showbusiness rurimo abanyamakuru bari mu byiciro bitatu: abamaze igihe biyita ko ari bakuru bigora abahanzi kubageraho ngo babazamure kandi nta n’umusanzu munini batanga kuko batajya bakebura abahanzi ariko bahora bavuga ko ibihangano by’abahanzi ari byiza. 

Ikindi cyiciro kirimo abanyamakuru bakuze bafana abahanzi. Aba bo nta kintu bamariye uruganda rwa muzika kuko baba bifuza gukorana ibiganiro n’abahanzi. Icyiciro cya nyuma ni icy’abanyamakuru bakora ibyo batazi bakaba banahora bakora ibiganiro bigiye kimwe, bidafite icyanga. Gutermann ati ”Itangazamakuru rya Showbusiness rikeneye ububyuke kuko bisa nk’ibyazambye”.

Hari abanyamakuru bashaka kwihambira ku bahanzi bakabariraho. Urugero byagiye bigaragara aho abanyamakuru bamaze iminsi muri uyu mwuga aho aribo bajya kwakira umuhanzi uvuye hanze aje kuririmba mu Rwanda aho kugira ngo yakirwe n’ikipe ibishinzwe akakirwa n’inshuti ze z’abanyamakuru batifuza ko yabarenga ngo abasige ku gasima. 

Gutermann ati ”Hari abanyamakuru bashaka kwamamara kandi bataririmba bagashaka kurusha abahanzi hit”. Uyu munyamakuru yongeraho ko hari bagenzi be bashuka abahanzi ugasanga barababeshya hit kandi bafite ikiganiro kimwe gusa ku bitangazamakuru bakorera. Hari abanyamakuru bashuka abahanzi ko bamamaye kandi baramaze kwiyamururaho ubwamamare bigakoma mu nkokora urugendo rw’umuhanzi.

Iki ni igice cya mbere cy'ikiganiro, icya kabiri tuzareba icyakorwa ngo abahanzi bo mu kiragano gishya batamera nk’ababanjirije bityo mu 2030 tukazaba dufite nibura abahanzi babashije kwambutsa umuziki nyarwanda bakawugeza ku rwego mpuzamahanga.

Imyaka 10 mu muziki nyarwanda ni igihe cyo gusaza/kwibagirana kw'abahanzi?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyiza3 years ago
    Mujye mubanza mukore ubusesenguzi neza munige kunkuru mugiye gukora. Nkiyomuvuze ngo muri 2012 haje Riderman, brothers, king james nabandi, Riderman Muzi igihe yatangiriye?????? 2006 2007 ntiyarahari??? King James, 2008 ntiyarahari? Brothers bo ngirango guhera za 2005 bahozeho. Hanyuma ikindi uretse kuba wagirango mupfa kwandika gusa, ninde muhanzikazi wabayeho kuva kuri ba miss Jojo wigeze umara iyomyaka 10 cga Ngo ayegereze, akiyoboye, uretse Butera?? Ariko aho gushima muragaya gusa mugacintege abantu! Ikindi, Ngo buravan na Melody nibo bagize bate??? Ariko mwagiye mumbabarira koko! Nibangahe uretse no murwanda no muri east africa bafite views nyinshi kandi mumpande zose zisi nka Meddy? Ese guterimbere mubibarira muma awards mwebwe burya?? Nokuba nibura tunabasha kubona ababa nominated muma awards akomeye kwisi nayo ninsinzi, ariko kurimwe ahogushima ibyo, muri kubashajisha nkaho, bose atarabana batangiye ibintu ejobundi bikoca bicira isazi mujisho, ntana support nimwe babona?? Na Leta itabumva? Uretse urukundo rwabanyarwanda gusa bagenderagaho narwo ruri kugenda rucumbagira kubera mwe banyamakuru, mwirirwa mubasenya mubangisha rubanda aho kububaka?? 97% yabanyamakuru binaha, si zagiti gusa biberamo? Harurundi rukundo mubafitiye se? Ntanisoni? None muri kubasajisha naba Data bo mubihe byaba makanyaga nabandi bakiriho???? Ubwose Ben niyitwa ko ashaje, Massamba araba ariki??? Ubwose niba Cecile atarafata akabando, umwana nka Knowless ungana nuwakamubereye umwuzukuru niwe ugiye kwitwa ushaje mucyimbo cya nyirakuru??? Iyinkuru irambabaje nkurikije imvune zabahanzi niboneye, nuburyo aribo bantu bakenerwa natwe twese! Nkaba nabasaba nkamwe banyamakuru, ko mwagabanya amashyari namatiku mukabafasha, kuko gutera imbere kwabo niko kugafata kwanyu. N.B: Ntimunsibire igitekerezo.





Inyarwanda BACKGROUND