RFL
Kigali

Marius Bison yakoze mu nganzo afasha abakristu kwizihiza ukwezi kwahariwe Bikiramariya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2020 14:52
0


Ibigwi by’umubyeyi Bikiramariya ni inyito y’indirimbo nshya ya Marius Bison yahimbiye abakristu muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu. Ni indirimbo yise 'Ibigwi by'Umubyeyi' yagize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020 iri kumwe n'amashusho yayo.



Isengesho rya Rozari cyangwa ishapule ni isengesho ry’umwihariko wa Kiliziya Gatolika, kubera icyubahiro iha Umubyeyi Bikira Mariya bishingiye ku kuba Imana yaramutoye ikamuha kugira uruhare mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Izina Rozari rifite inkomoko yaryo mu kilatini (“Rosarium”) bivuga (“Roses”) mu gifaransa; mu kinyarwanda bigasobanura “indabo z’amaroza”, bishushanya ko Bikira Mariya atatse amaroza.

Kuva mu kinyagihumbi cya kabiri, Rozari yahawe agaciro gakomeye. Nyuma y’uko Bikira Mariya abonekeye Mutagatifu Dominiko (1170-1221), mu mwaka w’1214, nibwo yahise ategura neza iri sengesho, maze ryitwa rityo «isengesho rya Rozari cyangwa ishapule ya Rozari», arangije arikwirakwiza mu bakristu. Iri sengesho ryamufashije mu rugamba rwo guhangana n’abarimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe.


Marius Bison yafashije abakristo kwizihiza ukwezi kwahariwe Bikiramariya

Umuhanga mu by’amateka witwa Kasiteliyusi (Castellius) agereranya Mutagatifu Dominiko nk’umubyeyi wa Rozari bitewe n’uburyo yahumekewemo n’Umubyeyi Bikiramariya. Amateka agaragaza kandi ko Bikira Mariya amaze kubonekera Dominiko mu 1214, yatangiye kwamamaza n’umutima we wose n’imbaraga ze zose Rozari ntagatifu mu bemera bose. 

Nyuma y’imyaka ibiri abonekewe na Bikiramariya, mu 1216, yahise ashinga ikigo cy’Abihayimana b’Abogezabutumwa. Abo bihayimana batangiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvuga ishapule, cyane cyane bibanda ku buzima bwa Yezu na Mariya, umwambaro wabo bawukenyeza ishapule nini.

Ni muri urwo rwego rero umuhanzi Jacques Marius Kamana uzwi ku izina rya Marius Bison yakoze mu nganzo kugirango afashe abakristu b’isi yose kwizihiza uku kwezi kwahariwe umubyeyi Bikiramariya abinyunjije mu nganzo maze ahimba icyishongoro kirata ibigwi uwo mu byeyi mu ndirimbo ye nshya yise”Ibigwi by’umubyeyi”.

Marius Bison ni umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n’umwarimu wa Muzika mu makorali anyuranye muri Kiriziya Gatorika ndetse wize mu iseminari nkuru ahategurirwa Abapadiri gusa akaza kubivamo kugira ngo ubutumwa bwe azabutange abunyujije mu ndirimbo kuko ariho yabonaga byamworohera gusakaza ubwo butumwa mu buryo bworoshye ndetse kuri ubu akaba ari mu bahanzi bagezweho hadashira ukwezi badasohoye indirimbo.


Marius Bison yashyize hanze indirimbo nshya yise

REBA HANO 'IBIGWI BY'UMUBYEYI' INDIRIMBO NSHYA YA MARIUS BISON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND